AmakuruImikino

Proline FC igarutse i Kigali mu mikino ya ’CAF Confederations Cup’

Ikipe y’umupira w’amaguru ihagarariye Uganda mu mikino ya CAF Confederation Cup, Proline FC yamaze kugera mu Rwanda ije gukina na AS Kigali  mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Umutoza mukuru wa Proline FC, Mathias LULE akigera mu Rwanda yabwiye itangazamakuru ko nubwo AS Kigali ikomeye yiteguye kuyibonaho amanota atatu akayacyura muri Uganda.

Proline FC izakina na AS Kigali kuri Sitade ya Kigali ku cyumweru tariki 14 Nzeri 2019 ku isaha ya saa cyenda n’igice (15h30’). Ni umukino ubanza wo gushaka itike yo kujya mu matsinda y’imikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu muri Africa, irushanwa rikitwa CAF Confederations Cup.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 27 Nzeri 2019 aho AS Kigali izajya kwishyura Proline FC, i Kampala. Muri Nyakanga 2019, Proline FC yitabiriye irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, iza kuviramo mu matsinda, aho umukino wa nyuma yawukinnye na Green Eagles yo muri Zambia urangira ari 2-1.

Berekeza kuri Hoteli bateguriwe gucumbikamo
Umutoza mukuru wa Proline FC avuga ko agiye gukura amanota 3 i Kigali

Ku isaha ya saa kumi n’igice (16h30’) zo ku wa 12 Nzeri 2019  nibwo abakinnyi n’abatoza ba Proline FC bageze ku kibuga mpuzamahanga k’indege i Kanombe aho baje gukina na AS Kigali

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger