AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Prof Nshuti Manasseh ni we wasimbuye Olivier Nduhungirehe

Perezida Paul Kagame yagize Prof Nshuti Manasseh Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, umwanya uheruka gukurwaho Amb. Nduhungirehe Olivier.

Prof. Nshuti Manasseh yashyizwe kuri uyu mwanya kuri uyu wa Kane nkuko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard mu izina rya Perezida Paul Kagame.

Rivuga ko “Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 30 Mata 2020, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize Prof. Nshuti Manasseh Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.’’

Prof. Nshuti Manasseh yasimbuye Amb. Nduhungirehe Olivier wakuwe kuri uwo mwanya yari amazeho imyaka isaga ibiri. Ku wa 9 Mata 2020 nibwo Perezida Paul Kagame yavanye ku mirimo Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, kubera imikorere yamuranze yo gushyira imbere imyumvire ye kurusha politiki y’igihugu.

Prof. Nshuti Manasseh ni impuguke mu by’ubukungu ndetse ari mu bajyanama ba Perezida Paul Kagame.

Uyu mugabo yari asanzwe ari Umuyobozi w’Inama y’Abashinze Kaminuza ya Kigali (University of Kigali), ikorera ku butaka bw’u Rwanda kuva mu myaka igera ku 10 ishize.

Prof Nshuti Manasseh si ubwa mbere ageze muri Guverinoma y’u Rwanda kuko yayibayemo ku myanya irimo Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo; iy’Ubucuruzi, Inganda, Guteza Imbere Ishoramari, Ubukerarugendo n’Amakoperative n’ iy’Imari n’Igenamigambi.

Prof. Nshuti Manasseh afite Impamyabumenyi y’Ikirenga, PHD, mu by’Ubukungu [Finance] n’Impamyabumenyi ihanitse mu by’Imari (Masters of Business Administration in Accounting) zombi yakuye kuri Aberdeen University yo muri Ecosse. Anafite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’Ubucuruzi (Bachelor of Commerce) yavanye muri Kaminuza ya Makerere.

Prof. Nshuti Manasseh afite uburambe bw’imyaka irenga 23 mu burezi n’ubuyobozi bw’amashuri makuru na kaminuza.

Yabaye muri Kaminuza ya Strathmore y’i Nairobi muri Kenya, aho yamaze imyaka 14. Yahawe inshingano zitandukanye muri Catholic University of East-Africa, Nairobi, Kenya aho yamaze imyaka irindwi ku myanya irimo Umuyobozi w’abanyeshuri mu Ishami ry’Ubucuruzi ‘Dean of Faculty of Commerce’ n’uw’Umuyobozi w’Icyubahiro wungirije ushinzwe Amasomo. Yanabaye muri Aberdeen University mu myaka ibiri.

Prof. Nshuti Manasseh yari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi yahawe inshingano zo gutangiza Kaminuza ya Umutara Polytechnic mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba.

Yanabaye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi mu yahoze ari Kaminuza ya SFB, aho yavuye mu 2011, ajya gutangiza Kaminuza yigenga ya Kigali, imaze kurera benshi mu Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger