Amakuru ashushye

Producer w’umugande wari ufitanye umushinga n’itsinda rya Charly&Nina yatabarutse

 Umugande wari uri kwigaragaza mu batunganya indirimbo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba  wari uzwi nka “Danz Kumapesa” yapfuye nyuma y’iminsi mike atewe n’ibisambo.

Daniel Mukisa[ Danz Kumapesa] ntago yari azwi cyane mu Rwanda gusa yari ari mu mishinga y’indirimbo n’abakobwa bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda bagize itsinda rya  “Charly & Nina”.

Uyu mugabo yitabye Imana mu gihe yari afite indirimbo ari gukora  y’iri tsinda ryo mu Rwanda ryahuriyemo na Bebe Cool wari usanzwe ukorana bya hafi n’uyu muproducer.

Inkuru y’urupfu rwa Danz Kumapesa yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 07 Ukwakira 2017, ije ikurikira igitero cy’amabandi aherutse kumutera akamucucura utwe twose ndetse akanamusiga ari intere.

Uyu musore wari ufite imyaka 20, yakoze indirimbo za Bebe Cool zirimo iri guca ibintu muri iyi minsi yitwa Mbozi za Malwa yahuriyemo n’itsinda rya Sauti Sol. Yanakoranaga  n’abandi bahanzi bo muri Uganda barimo Winnie Mwangi, Rema n’abandi benshi bakomeye.

Urupfu rw’uyu musore rwababaje benshi kubera ukuntu yari umunyempano mu batunganya indirimbo ndetse akaba yari akiri muto mu myaka ku buryo yatangaga icyizere gikomeye cyo kuzaba umwe mubakora uyu mwuga bakomeye muri Afurika yose.

Muri Kamena 2017 , nibwo uyu musore yari yatangiye kuvugwa ko yapfuye gusa ibitaro yari arwariyemo biza kwemeza ko ari muzima kandi akaba ari gutora agatege akaba yaratangaga icyizere cyo gukira, gusa ntibyaje gukunda kuko byarangiye avuye mu mubiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger