Imyidagaduro

Princess Priscillah wari umaze iminsi acecetse agiye gusohora indirimbo nshya

Umunyarwandakazi Priscillah Umuratwa [Pricess Priscillah]  ukorera umuziki muri Amerika, agiye gushyira hanze indirimbo nshya nyuma  y’igihe yari amaze acecetse.

Iyi ndirimbo Princess  Priscillah yise Biremera izajya ahagaragara mu mpera z’icyi cyumweru [muri iyi wikendi], niyo ya mbere agiye gushyira ahagaragara izaba iri kuri album ye nshya yatangiye gutunganya ndetse ikaba nayo izajya hanze mu minsi iri imbere.

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Mbabazi Isaac[Lick Lick] wubatse izina mu batunganya indirimbo hano mu Rwanda ndetse akaza  kwagura imipaka akajya gukomereza ibikorwa bye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi ndimbo igiye kujya hanze nyuma y’iyo uyu mukobwa aheruka gukorana na Emmy bise ‘Wabaga he’, iri mu zimaze iminsi zica ibintu mu mu tubyiniro dutandukanye ndetse n’ahandi hahuriye abantu benshi bakizihirwa kugeza aho batangira kubyina, iyi yazaga mu za mbere zishimirwaga.

Princess Priscillah yamenyakanye mu ndirimbo ‘Mbabarira’ ari nayo yatangiriyeho ikamufungurira amarembo muri muzika, uyu mukobwa yasamiwe hejuru n’abakunzi b’umuziki ndetse atangira kumenyakana no kuba umwe mu bakobwa bakora umuziki bakunzwe cyane mu Rwanda.

Indirimbo yitwa Bagupfusha ubusa yahuriyemo n’abahanzi bakomeye barimo Fireman, Urban Boys, Amag The Black na Uncle Austin, yongeye kuzamura umurindi ku bakunzi be kubera ijwi rye ryihariye ryuzuye ubuhanga n’umwihariko wo kunogera amatwi ya buri wese uryumvishe bituma atangira kuba umwe mu bahora barangamiwe mu bakora umuziki wo mu Rwanda.

Princess Priscillah agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise Biremera

 

Umuziki we watijwe umurindi n’uburanga butuma adasiba mu itangazamakuru bamuvugaho kuba mwiza no kugira uburanga bwihariye burangaza abasore, byatumye mu myidagaduro atangira kuvugwaho urukundo na bamwe mu bazwi barimo King James, Mani Martin, Producer Lick Lick ndetse n’aband benshi bazwi hano mu Rwanda.

Princess Priscillah yerekeje muri Amerika muri Nyakanga 2013 akaba agiye kuhakomereza amasomo ye ya Kaminuza. Aherutse gutangaza ko narangiza amasomo ye yihaye intego yo kuzahita agaruka mu Rwanda gushyira mu ngiro ubumenyi ari guhaha i Bwotamasimbi.

Umuhanzikazi w’umunyarwanda ukorera umuziki muri leta zunze ubumwe za Amerika

 

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger