AmakuruImyidagaduro

Prince Kid watangiye kuburanishwa uyu munsi yiyambaje uwari umwunganizi wa Rusesabagina

Ishimwe Dieudonée uzwi nka Prince Kid wari umuyobozi mukuru muri Miss Rwanda yitabaje Me Nyembo Emelyne wari mu itsinda ry’abunganiraga Rusesabagina Paul.

Uyu munsi tariki ya 11 Gicurasi 2022, nibwo Prince Kid yatangiye kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina akekwaho bivugwa ko yakoze mu gihe yateguraga irushanwa rya Miss Rwanda.

Kuri uyu wa 1 Gicurasi 2022 nibwo Prince Kid yatangiye kwitaba Urukiko aburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Uyu musore ubwo yari ageze imbere y’Inteko iburanisha, yavuze ko afite umwunganira mu mategeko ariko ntiyari yakageze mu cyumba cy’iburanisha.

Mu minota mike nibwo umwunganira yahise ahahinguka, bwa mbere Me Nyembo Emelyne aba agaragaye muri iyi dosiye.

Me Nyembo Emelyne ni umwe mu bunganizi babiri bunganiye Paul Rusesabagina mu ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Icyo gihe yari kumwe na Me Rugaza David wari Umwunganizi Mukuru wa Rusesabagina.

Nyuma bombi baje gusimburwa na Me Gatera Gashabana. Bari batoranyijwe na Rusesabagina muri benshi yari yahawe bo mu bigo bitandukanye by’abunganizi mu mategeko.

Me Nyembo ni umwe mu banyamategeko baburana imanza z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Iburanisha ry’uyu munsi ryasubitswe kuko Me Nyembo yatanze inzitizi y’uko atabashije kubona ikirego cy’ubushinjacyaha.

Umucamanza yemeje ko urubanza ruzasubukurwa ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022 saa tatu.

Inkuru yabanje

Bwa mbere Prince Kid wayoboraga Miss Rwanda yitabye urukiko ngo ahatwe ibibazo ku byaha ashinjwa

Me Nyembo Emelyne wunganiraga Rusesabagina niwe witabajwe na Prince Kid
Twitter
WhatsApp
FbMessenger