AmakuruImyidagaduro

Prince Harry n’umugore we Meghan Markle batangaje igihe bazibaruka imfura

Igikomangoma cy’u Bwongereza, Harry n’umugore we Meghan Markle baritegura kwibaruka umwana wabo wambere (Imfura)mu mwaka utaha wa 2019 hagati y’ukwezi  kwa gatanu n’ukwa gatandatu.

Ibiro bishinzwe gutangaza amakuru y’Ibwami bw’u Bwongereza ‘Kensington Palace’  nibyo byatangaje aya makuru mbere bitangaza ko Umuryango wa ‘Duke ndetse na Duchess of Sussex’ wishimiye gutangaza ko Duchess of Sussex[Meghan Markle] yitegura kwibaruka umwana w’imfura

Igikomangoma cy’u Bwongereza, Harry yahawe  izina rya Duke arihawe n’Umwamikazi Elizabeth II ; Ybwo Meghan we yahise afata izina rya ‘Duchess’. Bivuze Prince Harry yitwa Duke, Meghan akitwa Duchess of Sussex.

Tugarutse kubuzima bwabo mbere y’uko bahura Prince Harry  yavuze ko yahuye na Meghan Markle binyuze mu nshuti ye ya cyera yitwa Violet Westenholz usanzwe ukora mu nzu itunganye imideli. Avuga ko bahuye inshuro zirenga ebyiri mu mujyi wa London muri Nyakanga, 2017, ari nabwo iby’urukundo rwabo byatangiye kujya ahagaragara gusa bo bahuye mu 2016.

Meghan Markle wahoze ari umukinnyi wa filime we avuga ko bwa mbere ahura n’igikomangoma ndetse ko atari azi Prince Harry, Hanyuma bigatuma asaba Violet wabahuje  ko yamubwira byinshi kuri Prince Harry.

Prince Harry n’umugore we Meghan Markle

Prince Harry yarushinganye na Meghan Markle ku wa 19 Gicurasi 2018
Twitter
WhatsApp
FbMessenger