AmakuruImyidagaduro

Prince Harry na Meghan Markle berekanye imfura yabo bwa mbere (Amafoto)

Igikomangoma cy’Ubwongereza  Harry na Rachel Meghan Markle, berekanye umwana wabo w’umuhungu bibarutse mu minsi ishize.

Aba bombi bari imbere y’itangazamakuru ryatoranyijwe mugufata aya mafoto bavuga ko kugira umwana ari ibintu bidasanzwe.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu mu cyumba cya St George i Windsor, ari naho bakiriye abatumiwe mu bukwe bwabo umwaka ushize.

Uyu mwana w’umuhungu w’igikomangoma Harry na Meghan, yavutse kuwa Mbere mu gitondo apima ibiro 3.26. Biteganyijwe ko basura umwamikazi Elizabeth w’imyaka 93, uyu mwana akaba ari umwuzukuru we wa munani ndetse Umwamikazi wenyine niwe uzabanza kubwirwa izina ry’uyu mwana mbere yo kuritangariza abandi.

Muri uyu muhango wo kwereka itangazamakuru uyu mwana, Meghan abajijwe uko yiyumva nyuma yo kwitwa umubyeyi, yavuze ko ari ibintu bidasanzwe kuri we.

“Ni ibintu bidasanzwe, ni byiza, birahebuje kuba mfite abagabo babiri beza kuri iyi Si, ndishimye mu by’ukuri”.

“Mfite abantu babiri mu Isi kandi ndishimye […] Aratuje cyane.”

Igikomangoma  Harry na Meghan Markle barushinze ku wa 19 Gicurasi 2018, ibirori byabo byabereye mu Mujyi wa Windsor bihuruza ibihumbi 100 by’abantu baturutse mu bice byose by’Isi.

Umwana w’igikomangoma Harry na Meghan, yavutse kuwa Mbere mu gitondo apima ibiro 3.26
Meghan Markle n’igikomangoma Harry berekanye umwana wabo ku nshuro ya mbere
Igikomangoma  Harry na Meghan Markle barushinze ku wa 19 Gicurasi 2018
Prince Harry na Rachel Meghan Markle bavuga ko kugira umwana ari ibintu bidasanzwe.

Ni ubwa mbere Meghan agaragaye mu ruhame nyuma y’igihe kigera ku byumweru bitandatu byari bishize yarihishe amaso y’abantu kubera imyiteguro yo kwibaruka

   

Twitter
WhatsApp
FbMessenger