AmakuruImikino

Premier league : Umunya-Senegal Sadio Mane yashyizeho agahigo kadasanzwe

Muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bwongereza Premier league mu umukino ukomeye wahuje ikipe ya Chelsea yari yakiriye ikipe ya Liverpool i Stamford Bridge umunya-Senegal Sadio Mane yahandikiye amateka adasanzwe kuva yatangira gukina ruhago.

Muri uriya mukina wabaye muri wikendi ishize n’ubwo Sadio Mane yitwaye neza mu  mukino, ku ntangiro zawo yatangiye akora ibara atungura benshi bari bamuhanze amaso yaba abafana be n’abakunzi ba ruhago muri rusange.

Ibi byabaye nyuma y’amasegonda icyenda gusa umukino utangiye, Sadio Mane yahise akorera ikosa Cesar Azpilicueta amukubita ukuboko mu maso ubwo yageragezaga gukina umupira muremure yari ahawe.

Hari benshi batekereje ko Sadio Mane yaba agiye guhita yerekwa ikarita itukura ariko siko byagenze. Ku isegonda rya 15 umusifuzi Antony Taylor yahise yereka Sadio Mane ikarita y’umuhondo.

Opta Sports, ikigo gikora ubusesenguzi mu mupira w’amaguru  yemeje ko iyi karita y’umuhondo yeretswe Sadio Mane ariyo karita yihuse kuva batangira kwandika uduhigo twa Premier league mu mwaka w’imikino wa 2006/2007.

Uyu wari umukino wa nyuma Sadio Mane akiniye Liverpool mbere y’uko afata inzira agasanga abandi basore bagize ikipe y’igihugu ya Senegal bagakomeza kwitegura CAN igiye kubera muri Cameroon.

Sadio Mane yabashije kubonera Liverpool igitego cya mbere ku munota wa kenda gusa nyuma y’amakosa yari akozwe na myugariro Trevoh Chalobah akananirwa gukiza izamu rye neza.

Abantu batandukanye bakurikiye uyu mukino bagiye bavuga ko Sadio Mane yari akwiye kuba yeretswe ikarita itukura agahita asohoka mu kibuga umukino ugitangira.

Mu karuhuko k’igice cya mbere, Jimmy Floyd Hasselbaink wakiniye Chelsea yabwiye Sky sports ati:”Kuri nge nabonaga ari ikarita itukura rwose.

“Azi neza ibyo ari gukora. Ni inkokora. Ndatekereza ko niba utanze ikarita y’umuhondo yagakwiye kuba ikarita itukura.”

Liverpool yayoboye umukino ku munota wa kenda nyuma y’igitego cya Sadio Mane ndetse Mohamed Salah aza gutsinda icya kabiri.

Gusa Chelsea nayo yashoboye kwihagararaho yishyura ibyo bitego byose mbere y’uko igice cya mbere kirangira.

Abafana ba Chelsea bababajwe bikomeye n’ukuntu Sadio Mane ateretswe ikarita itukura ngo asohoke mu kibuga.

Nyuma y’uyu mukino kandi Sadio Mane na mugenzi we Edouard Mendy ukinira Chelsea bahise bafata rutemikirere aho basanze bagenzi babo b’ikipe y’igihugu ya Senegal aho bari kwitegura igikombe cya Afurika.

Si abo gusa kandi kuko na Mohamed Salah agomba kwerekeza muri Misiri ndetse na Naby Keita akaba asanga bagenzi be i Kigali.

Ikarita y’umuhondo yeretswe Sadio Mane niyo karita yihuse kuva ikigo Opta  Sports yatangira kwandika uduhigo twa Premier league mu mwaka w’imikino wa 2006/2007
Twitter
WhatsApp
FbMessenger