Amakuru

Premier league: Liverpool yatsinze Chelsea ikomeza guhanganira igikombe na Manchester City

Ikipe ya Liverpool yatsinze Chelsea ibitego 2-0, ikomeza guhanganira igikombe cya shampiyona y’Abongereza n’ikipe ya Manchester City.

Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’umunsi wa 34 wa shampiyona wabereye Anfield mu mujyi wa Liverpool.

Ni umukino wari ukomeye ku rupapuro bitewe n’izina amakipe yombi afite muri shampiyona y’Abongereza, ndetse n’icyo aharanira muri shampiyona uyu mwaka. Liverpool irashaka igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka 29 itagitwara, mu gihe Chelsea yifuza kuza mu makipe ane ya mbere nk’intwaro yatuma ibona amahirwe yo gukina imikino ya UEFA Champions league mu mwaka utaha.

Liverpool yaje muri uyu mukino izi neza ko isabwa kuwutsinda, dore ko Manchester City bahanganye yari yiyoroheje akazi itsinda Crystal Palace ibitego 3-1.

Liverpool na Chelsea, igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Cyaranzwe no kwiharira umupira cyane ku ruhande rw’ikipe ya Liverpool, gusa uburyo bubiri bukomeye yabonye imbere y’izamu rya Chelsea ntacyo bwabyaye. Chelsea yo yakinaga irinda izamu ryayo, igacungira kuri za Contre-Attaques.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Liverpool yagarutse yotsa igitutu cyinshi izamu rya Chelsea biza no kuyiviramo ibitego bibiri byinjiye bikurikiranye.

Icya mbere cyatsinzwe n’Umunya- Senegal Sadio Mane, icya kabiri gitsindwa n’Umunya-Misiri Mohamed Salah.

Sadio Mane yatsinze igitego cya mbere n’umutwe ku munota wa 51 ku mupira yari ahinduriwe na Kapiteni we Jordan Hendersson, Mo Salah atsinda icya kabiri ku munota wa 53, ku ishoti riremereye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina birangira umupira uruhukiye mu izamu rya Keppa Arrizabalaga.

Ibi bitego byombi byakanguye ikipe ya Chelsea ibona yemwe n’uburyo bukomeye imbere y’izamu rya Liverpool, gusa Eden Hazard ananirwa kububyaza umusaruro. Uyu Mubiligi yasigaranye n’umuzamu Allison Becker bari bonyine incuro ebyiri, gusa ananirwa gushyira umupira mu izamu.

Igitutu cya Chelsea kuri Liverpool cyamaze iminota itarenze itanu, iminota yakurikiyeho kugeza umukino urangiye nanone yiharirwa na Liverpool y’umutoza Jurgen Klopp.

Magingo aya  Liverpool imaze gukina imikino 34 iyoboye shampiyona y’Abongereza n’amanota 85, mu gihe Manchester City imaze gukina 33 iyigwa mu ntege na 83.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger