AmakuruImikino

Portugal ya Cristiano Ronaldo yegukanye UEFA Nations league itsinze Ubuholandi

Ikipe y’igihugu ya Portugal yaraye yegukanye igikombe cy’irushanwa rya UEFA Nations league, nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu y’Ubuholandi igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Estadio de Dragao muri Portugal.

Portugal yari yageze ku mukino wa nyuma isezereye Abasuwisi ku bitego 3-0, mu gihe Abaholandi bari batsinze Abongereza ibitego 3-1 muri 1/2 cy’irangiza.

Portugal yegukanye UEFA Nations league, ku gitego yatsindiwe na Gonçalo Guedes ku munota wa 60 w’umukino. Ni ku mupira uyu musore ukinira Valencia yari ahawe na Bernardo Silva wa Manchester City.

Muri rusange Abaholandi bihariye ibijyanye no kwiharira umupira, gusa Portugal ibona uburyo bwinshi bw’ibitego kubarusha. Urugero nk’amashoti agana mu izamu amakipe yombi yateye, Portugal y’umutoza Fernando Santos yateye amashoti arindwi, mu gihe Ubuholandi bwa Ronald Koeman bwateye ishoti rimwe ryonyine rigana mu izamu.

Cristiano Ronaldo wari watsindiye Portugal ibitego bitatu ikina n’Ubusuwisi ntabwo yigeze agaragara cyane muri uyu mukino, nyuma yo gufatwa na myugariro Virgil van Dijk usanzwe akinira Liverpool.

Ikipe y’igihugu ya Portugal yaherukaga gutwara igikombe icyo ari cyo cyose muri 2016, ubwo yegukanaga igikombe cy’Uburayi itsinze Abafaransa igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger