AmakuruAmakuru ashushye

Polisi yo mu muhanda yongeye guhabwa umuvugizi nyuma y’imyaka 4 itamugira

Polisi y’Igihugu kuri uyu wa Gatanu yashyizeho SSP Irere René nk’umuvugizi w’ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda, nyuma y’imyaka ine ntawe rifite.

SSP Irere yakoze mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage (Community Policing).

Polisi yo mu muhanda yaherukaga kugira umuvugizi muri 2017 ubwo umuvugizi wayo yari SSP JMV Ndushabandi.

Kuba uru rwego rwamaze kongera kubona umuvugizi byitezweho korohereza Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu wakoraga izo nshingano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger