AmakuruImyidagaduro

Polisi y’igihugu yanyomoje amakuru avuga ko abivuganye Mupende batawe muri yombi

Polisi y’igihugu ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yatangaje ko abagizi ba nabi bivuganye umunyamideli Alexia Mupende bataratabwa gutabwa muri yombi, bikuraho amakuru yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko uwamwishe yamaze gufatwa.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mukobwa wari uzwi cyane mu kumurika imideli hano mu Rwanda yasakaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, ibabaza abenshi mu bari bamuzi dore ko yari no mu nzira zo gukora ubukwe.

Amakuru avuga ko Alexia Mupende yishwe mu ijoro ry’ejo yishwe n’umukozi we wo mu rugo wamuteye icyuma, bityo ko uyu wamukoreraga ari we wafatiwe i Kagitumba muri Nyagatare agerageza gutorokera mu gihugu cya Uganda.

Itangazo Polisi y’u Rwana imaze gucisha kuri Twitter yayo yibeshyuza aya makuru yose.

Polisi y’u Rwanda yagize iti”Turifuza gukuraho urujijo rw’uko abakekwaho kwicwa Alexia Mupende bari hafi gufatwa. Nimwirinde rwose ibihuha bikomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga.”

Urupfu rwa Nyakwigendera Mupende rwashegeshe abenshi mu bari bamuzi, binatuma basabira abakomeje kwivugana abantu mu buryo nkaburiya kugira icyo bamarirwa na leta y’u Rwanda.

Mu bashegeshwe cyane n’urupfu rwa Nyakwigendera Mupende harimo Franco Kabano uyobora ihuriro Nyarwanda ry’abamurika imideli. Kabano uyu we byamurenze, bimutera kwatura asaba Perezida Kagame ko abicisha bagenzi babo imipanga n’ibyuma bazajya bahanirwa ku mugaragaro.

Ati” Mana, hari icyo twakwitura ukatugarurira Alexia Koko? Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, izi mfu z’imipanga n’ibyuma mwadufashije ababikoze bakajya bahanwa ku mugaragaro kugira ngo babere abandi isomo?

Uretse Kabano, hari n’abandi bagize icyo basaba leta kugira icyo ikorera abicanyi bakoresha intwaro za gakondo ngo kuko ibitari ibyo hari benshi bazakomeza gushira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger