AmakuruAmakuru ashushye

Polisi yerekanye uwiyise Lt Col muri RDF akajya gukodeshanya igitugu imodoka muri Volkswagen

Polisi y’igihugu kuri uyu wa Gatatu, yeretse itangazamakuru umusore wiyise umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel agakodesha imodoka mu Ruganda rwa Volkswagen abeshya ko iye yagize ikibazo kandi ari mu kazi ka Leta.

Uyu musore akurikiranweho icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi.

Polisi yavuze ko yiyise umusirikare ufite ipeti rya Lt Col asaba Uruganda rwa Volkswagen imodoka ndetse anatera ubwoba ababishinzwe ko nibatayimuha ari bubafunge ku buryo byabaye ngombwa ko bayimusangisha aho akorera.

Ngango Alain ushinzwe gukodesha imodoka muri Volkswagen yasobanuye uko byagenze, ati: “Nahamagawe na Lt Col ambwira ko akora akazi ka gisirikare, ko imodoka y’akazi imupfiriyeho ko yari akeneye imodoka byihuta kandi bwangu; ko dutinze yanadufunga ndetse akeneye ko twayimutiza.”

Yakomeje avuga ko bahise bayimushyira arayikodesha ndetse aranabishyura.

Uyu musore yafashwe nyuma y’uko hari hashize ukwezi atishyura, biba ngombwa ko abari baramukodesheje biyambaza RIB na Polisi ngo bafashwe kwishyurwa ari na bwo ziriya nzego zatahuye ko ari umusivile.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera yavuze ko ingaruka z’icyaha uriya musore akurikiranweho ziremereye.

Ati: “Umuntu nk’uriya kwiyita umusirikare akiha ipeti adafite akajya gukodesha imodoka yagera aho akambura abo yayikodesheje birumvikana ko ingaruka ziba zikomeye.”

CP Kabera yasabye abakora ibikorwa nk’ibi kubireka kuko iyo bafashwe inzego zibishinzwe zibakurikirana bagahanwa.

Ingingo ya 281 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger