AmakuruImyidagaduro

Polisi yataye muri yombi undi mukinnyi ukomeye w’ikipe y’igihugu Amavubi

Umunyezamu w’ikipe ya Kiyovu Sport ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, Kimenyi Yves, yamaze gutabwa muri yombi na Polisi aho ashinjwa icyaha kijyanye no kurenga ku mabwiriza yashyizweho ajyanye no kwirinda ikwiriakwiza ry’icyorezo cya Coronavirus.

Nkuko Polisi y’u Rwanda yabitangaje ibinyujije ku rukuta rwayo twitter, yavuze ko yamaze guta muri yombi Kimenyi Yves usanzwe ari umwe mu banyezamu beza igihugu gifite, aho yafashwe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya Coronavirus ubwo yarimo yizihiza ibirori byo kwitegura kwakira umwana wabo we na Miss Muyango.

Ibi birori byatumye Kimenyi Yves atabwa muri yombi byabaye tariki ya 17 Kanama 2021, aho uyu mukinnyi n’umukunzi we Miss Muyango Uwase hamwe n’abandi bantu batari bacye bari bakoze ibirori byo kwitegura umwana wenda kuvuga (Baby Shower), uyu mwana ugiye kuvuka akaba ari uwa Miss Muyango ndetse n’uyu mukinnyi Kimenyi Yves.

Umuvugizi wa Polisi CIP Bosco Kabera, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu munyezamu wafashe nyuma yo kurenga ku mabwiriza ndetse avuga ko hagishakishwa n’abandi bari kumwe nawe.

Yagize ati” Nibyo koko twamaze gufunga umukinnyi Kimenyi Yves azira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, twamufatiye mu birori byo kwitegura umwana bizwi nka “Baby Shower” ndetse kuri ubu tukaba dukomeje gushakisha n’abandi bantu barikumwe nawe bose harimo n’umukunzi we Miss Muyango Uwase”.

Yakomeje agira ati” Duhora tubivuga inshuro nyinshi dusaba abantu ko bakwiye kwirinda kurenga ku mabwiriza yashyizweho na leta mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus, rero iyo hagize umuntu uyarengaho aba agomba kubihanirwa”.

Kimenyi Yves na Miss Muyango Uwase bamaze imyaka itatu bakundana kuko urukundo rwabo rwatangiye kumenyekana mu mwaka wa 2019 ubwo uyu mukobwa yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2019, kuri ubu aba bombi bakaba bamaze igihe babana mu nzu kandi batari basezerana kubana.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger