AmakuruImyidagaduro

Polisi yahagaritse ibirori Dj Pius yumvishirizagamo abantu indirimbo ziri kuri Album ye bihita bihindurwa mu bundi buryo. + (AMAFOTO)

Dj Pius witegura kumurika Album ye yise “Iwacu” mu ijoro ryakeye yumvishije abakunzi b’umuziki zimwe mu ndirimbo ziri kuri Album ye gusa kubera amasaha yari yakuze ibi birori byatangiye bacuranga mu ndangurura majwi  Polisi imaze kubihagarika aba biteguye bahise babindura “Silent Disco”.

Mu ma saa cyenda n’igice, nibwo Polisi y’igihugu iri kumwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze bageze ahagombaga kubera ibi birori ivuga ko ku mpamvu z’urusaku batwaye ibyuma bya muzika byacurangirwaga aho, nyuma yibyo abateguye ibi birori bahise bahindura uburyo byakorwaga no neho bumvisha abantu izo ndirimbo ziri kuri iyi Album ya Dj Pius  bakoresheje ecouteurs ku bashaka kuguma mu busitani aho ibi birori byari byateguriwe biyumvira umuziki mu buryo buzwi nka “Silent Disco”.

Abateguye ibi birori  ubundi bashakaga ko kibere mu busitani  gusa kubera guhagarikwa na Polisi bamwe bagumye mu busitani bumvira kuri Ecouteurs,mu buryo bwa “Silent Disco” mugihe abandi  bahise bajya gucurangira imbere mu kabari gahari ku byuma bya muzika bisanzwe.

Ibi birori byabereye Kimihurura imbere neza ya Papyrus ahitwa Gusto Bar & Restaurant. abitabiriye ibi birori bakaba baharebeye  imikino y’igikombe cy’Isi ya Kimwe cya kane yaraye ibaye . Dj Pius  yumvishaga abakunzi b’umuziki izi ndirimbo ze yari ashyigikiwe n’abamwe bahanzi bahano mu Rwanda baje muri ibi biroriku mutera ingabo mubitugu.

Dj Pius nawe yagezaga ijambo ku bitabiriye ibi birori yiyumva muri Ecouteurs
Dj Pius , Rwema Davis  wo muri Kiwundo Entertainment na David Bayingana
Queen Cha na Marina nabo bari baje kumva izo ndirimbo ziri kuri Album “Iwacu”ya Dj Pius

Nizo Kaboss na Tizzo wo muri Active nabo bari bahari
Urban Boys nabo bari bitabiriye ibi birori, Humbe Jizzo yari ari kumwe n’umufasha we
Jody Phibi na Phil Peter nabo bari baje gushyigikira Dj Pius
Uncle Austin yari yaje gushyigikira Dj Pius
Ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare byahano mu Rwanda babanje kureba umukino w’igikombe cy’Isi wahuje Brazil na Belgium
Twitter
WhatsApp
FbMessenger