Amakuru ashushye

Polisi yahagaritse amakamyo ava Uganda cyangwa ajyayo akoresheje umuhanda Kigali-Gatuna

Polisi y’u Rwanda ishami ricunga umutekano wo mu muhanda yafashe umwanzuro wo guhagarika amakamyo yavaga I Kigali ajya muri Uganda n’ayavaga Uganda ajya I Kigali akoresheje umuhanda wa Kigali-Gatuna bitewe n’uko uyu muhanda wangiritse.

Umuhanda Gatuna -Gicumbi -Kigali wangirikiye mu Murenge wa Cyumba, Akagari ka Rwankojo bitewe n’imvura imaze iminsi igwa yagiye iteza impanuka zitandukanye.

Mu itangazo Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara ku mugoroba wo ku wa 14 Gicurasi, yagize iti “Polisi y’u Rwanda irabamenyesha ko kubera ko umuhanda Gatuna -Gicumbi -Kigali mu Murenge wa cyumba, Akagari ka Rwankojo ukomeje kwangirika, ubu amakamyo atemerewe kuwukoresha. Amakamyo ava Kigali cyangwa Uganda yakoresha umuhanda wa Kagitumba.”

Polisi yasabye abantu batandukanye bagerwaho n’izi ngaruka kugerageza kuzihanganira kuko bigaragara ko biza kongera urugendo.

Iki kibazo kirazana impinduka ikomeye mu ngendo kuko aya makamyo yakoraga urugendo rugana muri Uganda anyuze muri Gicumbi yakoraga ibilometero 77.8 kugira ngo agere Gatuna, ariko arasabwa gukora ibilometero birenga 185 kuko kugera Kagitumba asabwa kubanza kunyura muri Kayonza.

Umuhanda wangiritse ku buryo bukomeye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger