AmakuruPolitiki

Polisi ya Gambia yashimye imikorere ya Polisi y’u Rwanda

Mu ruzinduko umuyobozi wa Polisi ya Gambia, IGP Alhaji Mamour Jobe, yagirye ,u Rwanda, yagaragaje ko hari uruhare rukomeye polisi y’u Rwanda igira mu guteza imbere no gutanga inyungura bwenge ku bapolisi bo mu bindi bihugu bitandukanye  bahugurirwa mu Rwanda.

Yavuze  by’umwihariko polisi y’u Rwanda ifite uruhare rukomeye mu gutanga ubumenyi no kubaka ubushobozi burambye ku bapolisi bahugurirwa mu Rwanda.

IGP Alhaji Mamour Jobe, yavuze ko u Rwanda ari igihugu gikwiye kwigirwaho ibintu bitandukanye ari na yo mpamvu y’uru ruzinduko bari kugirira mu Rwanda.

Yagize ati “Ubushobozi muha abo muhugura butugaragariza ko hari ibyo dukwiye kubigiraho. Bamwe mu ba ofisiye bakuru bacu bahuguriwe mu ishuri ryanyu bazanye ubumenyi buhagije n’ubunyamwuga bubafasha kunoza inshingano zabo”.

Uyu muyobozi n’itsinda ayoboye barimo mu Rwanda, mu ruzinduko batangiye basura Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru cyayo ku Kacyiru kurejo ku wa kane tariki 14 Ugushyingo, aho bagaragaje ko banyuzwe n’ubumenyi abapolisi b’igihugu cyabo bavanye mu masomo baherewe mu Rwanda.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yavuze ko uru ruzinduko rugiye kuba intangiriro y’imikoranire ya Polisi z’ibihugu byombi mu gukumira ibyaha by’iterabwoba, ibyambukiranya imipaka n’ibindi bihungabanya umutekano.

Yabasobanuriye bimwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda, uburyo inzego zayo zubatse ndetse n’ingamba zishyirwaho mu gukumira ibyaha ndengamipaka.

Yagize ati “Imikoranire no guhuza imbaraga na Polisi z’ibindi bihugu, ni byo bidufasha gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye. Iyi mikoranire rero ni yo idufasha gushyiraho ingamba duhuriyeho, zigamije guhangana n’ibyahungabanya umutekano”.

Yashimangiye ko imikoranire y’inzego z’umutekano ifasha mu gukemura ibibazo bishobora guteza umutekano muke, bityo bikaba n’intandaro y’iterambere ry’umuturage kuko aba atekanye.

Biteganyijwe ko umuyobozi wa Polisi ya Gambia azasura amwe mu shami agize Polisi y’u Rwanda, ndetse n’ibigo by’amashuri bya Polisi hagamijwe kwiyungura ubumenyi mu mikorere yayo.

Polisi y’u Rwanda n’iya Gambia basanzwe bafitanye imikoranire mu bijyanye n’amahugurwa, aho bamwe mu bapolisi bakuru b’iki gihugu bahabwa amahugurwa agenerwa aba ofisiye bakuru mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu karere ka Musanze (NPC).

Polisi ya Gambia yashimye ubunararibonye bwa Polisi y’u Rwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger