AmakuruPolitiki

Polisi ya Afurika y’Epfo yataye muri yombi abanyamahanga 100

Polisi yo muri Afurika y’Epfo yakoze umukwabu mu Mujyi wa Johannesburg, ita muri abanyamahanga ijana (100) badafite ibibaranga mu karere ka Diepsloot kari mu majyaruguru y’uyu mujyi.

Ni nyuma y’uko muri uyu mujyi habaye imyivumbagatanyo yavuye kw’iyicwa ry’umwe mu bayobozi ba Polisi ryashinjwe umunyazimbabwe mu cyumweru gishize.

BBC yatangaje ko ibintu bitifashe neza muri ako karere nyuma y’aho igipolisi gikoreye umukwabu ku banyamahanga badafite ibibaranga.

Uwo mukwabu wakurikiye imyigaragambyo y’abanyagihugu baba muri uwo mujyi bateye amaduka y’abanyamahanga basanzwe bashinjwa ko ari bo bateza ingorane y’ubukene muri icyo gihugu.

Umuyobozi wa polisi Oupa Matjie yishwe ubwo bari bagiye gufata umunyabyaha, icyaha cyo kumwica gishinjwa umugabo akomoka muri Zimbabwe.

Ubwo bwicanyi bwatumye haduka iyo myivumbagatanyo, maze amashusho y’uwo ukekwa akwiragizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Abanya Afrika y’Epfo benshi baba muri ako karere baramagana ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga, mu gihe abandi nabo babasaba kwitonda cyangwa bakava muri icyo gihugu.

Ntawuzi amaherezo y’abo banyamahanga bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afrika bafashwe badafite ibibaranga.

Hagati aho, akenshi bimaze kugaragara ko igipolisi, iyo gihagaritse abanyamahanga baba mu gihugu badafite ibibaranga, cyongera kikabarekura.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger