AmakuruImikino

Police FC yafashije Gicumbi gusigasira umwanya wa nyuma, Mukura inyagira Musanze FC

Imikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda yasoje kuri iki cyumweru, ikipe ya Police FC itsinda Gicumbi ibitego 3-2, mu gihe Mukura VS yanyagiye ikipe ya Musanze FC ibitego 4-0.

Ikipe ya Police ikomeje kwitwara neza muri shampiyona, yari yakiriye Gicumbi FC itari yagatsinze umukino n’umwe cyangwa ngo igire igitego yinjiza.

Police FC y’umutoza Haringingo Francis, yafunguye amazamu ku munota wa 23 ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu Mico Justin. Ni ku ishoti riremereye uyu musore ukomoka i Musanze yarekuriye hanze y’urubuga rw’amahina, umupira uruhukira mu izamu rya Ndayisaba Olivier usanzwe ari murumuna we.

Nsabimana Aimable yaje gutsindira Police FC igitego cya kabiri ku munota wa 36, mbere y’uko Iyabivuze Osee atsindira Police impozamarira ku munota wa 83.

Ibitego byombi bya Gicumbi byatsinzwe na rutahizamu Dusange Bertin wahoze akinira Gasogi United.

Gutsinda uyu mukino byatumye ikipe ya Police FC ifata umwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota arindwi, inganya na APR FC cyo kimwe na Rayon Sports ziyiri imbere.

Mu yindi mikino yabaye, Mukura VS yanyagiye Musanze FC ibitego 4-0, mu mukino wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.’

Ibitego bya Mukura byatsinzwe na Iradukunda Bertranda, Ndizeye Innocent bita Kigeme na Munezero Dieudonne watsinze bibiri.

Kiyovu Sports yo yatsinze Sunrise igitego kimwe ku busa, cyatsinzwe na Nizeyimana Jean Claude bita Rutsiro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger