AmakuruAmakuru ashushyeImikino

PL: Sturidge yafashije Liverpool kwikura imbere ya Chelsea, Man United ibyayo bikomeza kuyoberana

Ku munsi wa 07 wa shampiyona y’Abongereza, Daniel Sturidge yafashije ikipe ya Liverpool kuvana inota rimwe i Stamform Bridge ku kibuga cy’ikipe ya Chelsea, mu gihe Manchester United yandagajwe na West Ham United.

Umukino wa Chelsea na Liverpool ni wo wari utegerejwe n’imbaga y’abatari bake, dore ko abenshi bari bafite amatsiko yo kureba uko Liverpool yari iyoboye shampiyona yari kwitwara imbere ya Chelsea yaherukaga kuyitsindira Anfield Road mu irushanwa rya Carabao.

Ni umukino wari ufunguye ku mpande zombi dore ko bari kipe yashakaga gutungura indi ikayibanaza igitego.

Eden Hazard ukomeje kwerekana ko ari umwe mubakinnyi b’ibihangage isi ifite muri ruhago ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa Chelsea. Hari ku munota wa 25 w’umukino. Ni ku mupira yari acomekewe na Mateo Kovacic.

Abasore ba Liverpool bagerageje ibishoboka byose ngo bishyure iki gitego, gusa ab’inyuma ba Chelsea bagakomeza kuba maso. Uburyo bukomeye Liverpool yabonye mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ni ubwa Mohammed Salah wateye umupira mu izamu ariko Rudiger agatabara izamu. Ni nyuma y’uko Salah yari amze gucenga umuzamu.

Mu gice cya kabiri na bwo amakipe yombi yasatiranye ku buryo bugaragara, cyane Liverpool yari ku gitutu cy’uko igomba kwishyura iki gitego. Iyi kipe yabonye uburyo bugiye butandukanye, harimo umupira Andrew Robertson yakase Shaqir bikarangira awuhushije, n’umutwe wa Virgil Van Dijik wagaruriwe ku murongo na David Luiz.

Igisubizo ku ruhande rwa Liverpool cyabaye Daniel Sturidge winjiye ku munota wa 85 w’umukino asimbuye James Milner. Nyuma y’iminota 3 uyu musore ageze mu kibuga, yahise atsindira Liverpool igitego cyo kwishyura. Ni ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina bikarangira umuzamu wa Chelsea yisanze umupira wageze mu izamu rye.

Mu yindi mikino yabaye: Manchester United yatsinzwe 3-1 na West Ham United, Everton yatsinze 3-0 Fulham, Leicester City yatsinze 2-0 New Castle, Tottenham itsinda Huddersfield 2-0, Arsenal itsinda Wattford 2-0, Wolves itsinda Southampton 2-0, mu gihe Manchester City yatsinze Brithon 2-0.

Man City ni yo iyoboye iyi shampiyona n’amanota 19 inganya na Liverpool ya kabiri, mu gihe Chelsea ari iya gatatu na 17.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger