AmakuruPolitiki

Pierre Nkurunziza asaba inama idasanzwe ya EAC iziga ku makimbirane y’u Burundi n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza yandikiye ibaruwa Perezida wa Uganda uyoboye Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba amubwira ko u Rwanda ari umwanzi.

Mu ibaruwa ye, Perezida Nkurunziza yanavuze ku biganiro bimaze igihe bigamije gushaka amahoro mu Burundi, ashimangira ko adashobora kuganira n’abantu bagerageje kumuhirika ku butegetsi.

Ibi bije  nyuma y’uko ku wa 30 Ugushyingo, u Burundi bwanze kwitabira Inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, (EAC) yagombaga kubera i Arusha, mu gihe abandi bayobozi b’ibihugu cyangwa ababahagarariye, bari bageze muri Tanzania.

Mu rwandiko rurerure Perezida Nkurunziza yandikiye Museveni nk’uko BBC yabitangaje, yagiye ashinja u Rwanda kuba inyuma y’ibibazo biri mu Burundi.

Nkurunziza ngo arifuza ko habaho inama idasanzwe y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC), urimo u Burundi, u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania na Sudani y’Epfo ikaganirirwamo ibijyanye n’amakimbirane ari hagati ya bimwe mu bihugu biwugize.

Ni ibibazo ariko u Rwanda rwakunze gushimangira ko bituruka mu Burundi imbere, kurusha kuba bwashyira mu majwi umuturanyi wabwo.

Perezida Paul Kagame aheruka kuvuga ko inkomoko y’ibibazo by’Abarundi bakwiriye kuyishakira mu gihugu cyabo aho kuyishakira hanze.

Yagize ati “Icy’ingenzi ku Burundi n’Abarundi ni ugufata ibibazo bafite nk’ibyabo aho gushakira inkomoko yabyo hanze y’igihugu cyabo, cyangwa ko nta kibazo na kimwe bafite mu gihugu cyabo, kandi ndakeka byafasha gukemura ikibazo no gutesha agaciro ibihuha byirirwa bikwirakwizwa.”

Mu minsi yashije hari amakuru yagiye hanze ashyira mu majwi igihugu cy’u Burundi gushyigikira imigambi yo guhungabanya umudendezo w’u Rwanda.

Ibi byagiye hanze nyuma y’ibitero byagiye byibasira Amajyepfo y’u Rwanda cyane cyane mu karere ka Nyaruguru, muri Nyakanga Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abagabye igitero cyo gusahura abaturage muri ako karere baturutse mu Burundi.

Banyuze mu ishyamba rya Nyungwe riri hagati y’ibihugu byombi, ari na yo nzira baciye basubira mu gihugu cyabo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yabwiye igihe ko ku ruhande rw’u Rwanda iyo nama ntacyo bayitekerezaho.

Yagize ati “Inama yonyine yatumijwe ni inama isanzwe yo ku itariki ya 27 Ukuboza i Arusha. Niyo u Rwanda ruzitabira.”

Biteganyijwe ko Abakuru b’Ibihugu bya EAC bazahura tariki 27 Ukuboza, mu nama ya 20 ya ba Perezida b’ibihugu bigize uyu muryango, iyi tariki ikaba yaragenwe nyuma y’uko Perezida w’u Burundi yabuze mu nama yari iteganyijwe tariki 30 Ugushyingo 2018.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuba mubi nyuma y’imvururu zishingiye kuri Politiki zabaye mu Burundi mu 2015 nyuma y’impaka zakurikiye ku kuba Perezida Pierre Nkurunziza yaremerewe kwiyamamaza muri manda ya gatatu itaravuzweho rumwe kuko abo ku ruhande rwe bavugaga ko ari manda ya kabiri.

Mu kiganiro  n’abanyamakuru giheruka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera yongeye yabajijwe ku by’umubano w’ibihugu byombi, u Burundi n’u Rwanda avuga ko utari mwiza ko ariko bidaterwa n’u Rwanda.

 

Perezida Pierre Nkurunziza asaba inama idasanzwe ya EAC iziga ku makimbirane y’u Burundi n’u Rwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger