Amakuru ashushyeImyidagaduro

Phiona yashize amanga avuga icyari gihatse urukundo rwe na Mico The Best

Muri 2016 nibwo hacicikanye inkuru y’urukundo hagati ya Mico The Best na Phiona, aba bombi bavugwa ntibahamyaga ko bakundana cyangwa se ngo babihakane ahubwo bose bavugaga ko n’ubwo ari inshuti zisanzwe bishoboka ko banakundana, ubu noneho umuhanzikazi  Phiona yatangaje ko ibi byose aba bombi babikoze kugira ngo babone hit[bamenyekane] kandi bakaba barabigezeho.

Yabitangaje mu kiganiro KT Idols gica kuri KT Radio aho yavuze ko nta rukundo na ruke rwigeze ruza hagati ye na Mico , ahubwo bashakaga gusaza itangazamakuru  no kuvugwa cyane kugira ngo amazina yabo amenyekane kandi bakaba barabigezeho.

Uyu mukobwa yabwiye umunyamakuru ko aribwo bwa mbere agiye kuva imuzingo iyo nkuru ndetse anatangaza ko amashirakinyoma ari uko bashakaga hit bakaba baranayibonye.

Ati”Rero iki nicyo gihe noneho ngo mbive imuzingo, njye na Mico ntitwigeze dukundana habe na gato nk’uko benshi mu banyarwanda babitekerezaga cyangwa se bakabyumva mu bitangazamakuru bitandukanye, twese twashakaga kumenyekana kuko nyuma yo kuvugwa mu rukundo na Mico n’abatari bazi Phiona bahise bamumenya cyane ko aribwo nari nkiva muri Tusker ntaramenyekana. Rero ni hit twashakaga nta kindi.”

Uyu mukobwa yahishuye ko abahanzi benshi iki kintu bajya bagikora kugira ngo bavugwe cyane gusa nta kindi bagamije, bikarangira batagaragaje ko babikoze bikinira gusa ari ko kuri.

Related image
Umuhanzikazi Phiona Mbabazi

Phiona Mbabazi ni umwe mu bahanzi bitabiriye irushanwa rya Tusker Project fame ku nshuro ya 6, gusa ntiyabashije gutahana igihembo.

Abakunzi be bagiye kongera kubona uyu muhanzikazi mu iserukiramuco rya Kigali Up rizabera muri IPRC Kicukiro kuva kuwa 19 Kanama kugera ku itariki ya 20 Kanama 2017. rizahuriza hamwe abahanzi bakomeye mu Rwanda  ndetse n’abazaturuka hanze y’u Rwanda nka Alpha Blondy ,  Ismaël Lô , n’abandi.

Phiona yavuze kandi ko afite indirimbo nshya ebyiri zizajya hanze mu minsi ya vuba gusa yirinze gutangaza amazina yazo , abwira abakunzi be ko bashonje bahishiwe n’ubwo yari amaze igihe atagaragara hari byinsh ateganya kandi bifite icyo bisobanuye ku bakunzi be n’aba muzika muri rusange.

Mico The Best na Phiona bacuze ikinyoma kugira ngo bamenyekane

Phiona yamenyekanye mu ndirimbo yise winyibutsa gusa nyuma yayo aza kuburirwa irengero mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

 

https://www.youtube.com/watch?v=rFobypF6Mr8

Twitter
WhatsApp
FbMessenger