AmakuruInkuru z'amahangaUtuntu Nutundi

Philippines: Iyo Pacquiao afite umurwano ibyaha bigabanyuka ku kigero cya 0%

Manny Pacquiao twese tuzi mu mukino w’iteramakofe, ni umwe mu bakunzwe cyane mu gihugu cye cy’amavuko cya Philippines. Uretse kuba icyamamare muri Boxing, uyu mugabo ni n’umunyapolitiki ukomeye muri Philippines.

Philippines nk’igihugu cyashegeshwe n’ibyaha byiganjemo iby’urugomo, iyo Manny Pacquiao afite umukino w’iteramakofe ibi byaha bigabanyukaho ku kigero cya 0% nk’uko byashimangiwe n’umuvugizi wa polisi y’iki gihugu, Senior Superintendent Agrimero Cruz.

Ushobora kudasobanukirwa neza n’ibyo mvuga, gusa ikiriho iyo Pacquiao afite umukino w’iteramakofe, usanga abantu bose muri Philippines bahagaritse imirimo yabo, bakajya gukurikirana uko umukino we uza kurangira.

Ba ruharwa bo muri iki gihugu usanga kanshi ari bo bafashe iya mbere mu kujya gukurikirana uko Manny Pacquiao aza kwitwara mu mukino, bityo ntibabone igihe cyo kujya gukora ibyaha byiganjemo iby’ubujura n’urugomo. Inyeshyamba z’abayisilamu n’indi mitwe na zo ziba zacishije make, bityo abashinzwe umutekano bakanoroherwa no kuwubungabunga.

Urugero rwiza, ni muri Gicurasi 2015 ubwo Manny Pacquiao yarwanaga umurwano w’ishiraniro n’Umunyamerika Floyd Mayweather. Imibare yerekana ko ubwo uyu murwano wari urimbanyije, abanya-Philippines bose bari bahugijwe no kumenya uko uri buze kurangira, bijyanye n’ukuntu wari wakabirijwe mu itangazamakuru.

Polisi ya Philippines yatangaje ko ku munsi w’uyu murwano nta cyaha kigeze gikorwa muri iki gihugu.

Ibi bisobanuye ko Manny Pacquiao agiye arwana buri munsi, Philippines cyaba igihugu kirangwamo amahoro kurusha ibindi byose byo ku isi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger