AmakuruInkuru z'amahangaUtuntu Nutundi

Philippines: Babiri bakurikiranweho gusambanya umurambo w’umukecuru w’imyaka 81

Abasore babiri bakiri bato bo mu gihugu cya Philippines, batawe muri yombi bazira gutaburura umurambo w’umukecuru w’imyaka 81 witwa Isabel Bastatas bakawusambanya.

Ibi byabereye mu gace ka Davao muri kiriya gihugu cya Philippines.

Aba basore batavuzwe amazina bafatiwe mu cyuho ubwo bene wabo b’uwari wapfuye bari bagiye gusura igituro cye ku munsi ukurikira uwo bari bamushyinguriyeho.

Bene wabo wa Nyakwigendera ngo batunguwe no gusanga amaguru ye atereye hejuru y’isanduku y’umweru bari bamushyinguyemo, bagakeka ko yari yabanje gusambanywa kuko basanze umurambo we wambaye ubusa buri buri. Ngo igitsina cye cyaragaragaraga kandi bigaragara ko cyasambanyijwe.

Magingo aya aba bana bafungiye muri gereza y’abana kuko batarageza imyaka yo gufunganwa n’abantu bakuru, mu gihe iperereza ryo gushakisha icyatumye bajya gutaburura uriya mupfu rigikomeje, nk’uko byemejwe na Lieutenant Colonel Ernesto Castillo ukuriye Polisi mu mujyi wa Digos.

Aba bana bombi bahakana bivuye inyuma ibyo bashinjwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger