AmakuruImikino

Philippe Coutinho agomba kuva muri FC Barcelona yerekeza muri Bayern Munich

Ikipe ya FC Barcelona na Bayern Munich, zamaze kumvikana ko Philippe Coutinho agomba kuva muri Barca yerekeza muri Bayern Munich ariko nk’intizanyo.

Magingo aya Philippe Coutinho ntabwo ari mu bakinnyi FC Barcelona yiyambaje ku mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona ya Espagne yasuyemo Athletic Club, bikaba byitezwe ko muri iyi weekend yerekeza mu gihugu cy’Ubudage.

Radio rac1 ikorera mu ntara ya Catalunya yemeje ko Coutinho yemeye kwerekeza mu kipe ya Bayern, na ho ikinyamakuru ESPN gikorera muri Brazil kivuga ko uyu musore agomba kujya muri Bayern nk’intizanyo y’igihe kirekire ya FC Barcelona. Ntabwo hagaragajwe niba Bayern yahawe amahitamo yo kugura uyu mukinnyi, gusa amakipe yombi aramutse yumvikanye Coutinho yaba umukinnyi wa Bayern burundu.

Coutinho agiye kwerekeza muri Bayern, mu gihe amakuru yavugaga ko FC Barcelona ishobora kumukoresha nk’ingurane yatuma ikura Neymar muri PSG.

Impungenge ku bafana ba FC Barcelona kandi, ni uko Coutinho aramutse agiye muri Bayern byagora iyi kipe y’i Catalunya kubona amafaranga yo kugura Neymar, cyangwa kumvisha buryo ki PSG yaguranirwa Ivan Rakitic kugira ngo yemere kurekura Neymar.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger