AmakuruImyidagaduro

PGGSS8:Banyibye n’abafana babibonye barabivuga-Uncle Austine

Umuhanzi Uncle Austine yatangaje ko umwanya yabonye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super star atariwo yari akwiye bityo ko n’abafana babonye ko yibwe.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nyakanga i Kigali nibwo hatanzwe ibihembo ku bahanzi bitwaye neza muri iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryari rimaze amezi ane riba, Bruce melody niwe wabaye uwa mbere, Christopher aba uwa kabirim itsinda rya Active riba irya gatatu, Uncle Austine uvuga ko yibwe aba uwa kane mu gihe Queen Cha yabaye uwa gatanu.

Uyu mwanya wa kane ntabwo Uncle Austine yawishimiye ariko kandi ngo ntacyo yarenzaho nubwo abona yagomgaba kuba munsi y’uwa kane, akavuga ko yibwe.

Aganira n’itangazamakuru yatangiye asubiza niba yishimiye umwanya wa kane, ati:”None se ntawakiriye nakora iki kindi? ntabwo wanshimishije ariko nta kundi, abantu babyivugiye ko nibwe njye nifuzaga umwanya urenze uwa kane.”

Yakomeje avuga ko n’ejo ari umunsi bityo ko atakwirirwa ajya kujurira, ati:”Oya oya ibyo ni ibintu bisanzwe n’ejo n’uwundi munsi.”

Uncle Austine wabaye uwa kane yahembwe miliyoni 3 n’ibihumbi magana atanu, yatangiye ibitaramo by’iri rushanwa arwaye ariko arakomeza yanga gucika intege.

Bageze hagati bamwe batangira kuvuga ko uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru kuri Kiss FM yarwaye kubera ubwoba ariko yabihakaniye kure avuga ko yagiye mu bitaramo byinshi bitandukanye ko guma guma itamutera ubwoba.

Abahanzi batanu batahawe ibihembo

. Young Grace

. Mico The Best

. Khalfan

. Jay C

. Just Family

Abahanzi baje muri batanu ba mbere

5 .  Queen Cha yahembwe miliyoni eshatu (3)

4 . Uncle Austin yahembwe miliyoni 3,5

3 . Active bo bahembwe miliyoni 4

2 . Christopher yahembwe miliyoni 4,5

1 . Bruce Melody yahembwe miliyoni 20

Ashikirizwa igihembo cye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger