AmakuruImyidagaduro

PGGSS8: Young Grace wakoze ibishoboka ngo ahembwe yatashye amara masa

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2018 nibwo habaye Final y’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, mu gihe Bruce Melody ari we wegukanye iki gikombe Young Grace we yatashye ababaye kubera ko nta gihembo na kimwe yabonye mu byatanzwe.

Kuri Young Grace byari bigoye ko yakwegukana iki gikombe ariko yari asa n’uwizeye guhembwa nk’umuhanzi watowe cyane n’abaturage binyuze mu buryo batoragamo bwo kohereza ubutumwa bugufi burimo kode usanze mu icupa rya Primus uguze.

Ibi Young Grace yabiterwaga n’uko yashatse abantu benshi bo ku mutora ndetse akaba yari yaranashyizeho itsinda ryajyaga rimukusanyiriza imifuniko. Uretse ibi kandi hari n’amakuru avuga ko yanashoyemo amafaranga menshi agura abafana ngo bamutore ariko byaje kurangira akubiswe inshuro na Christopher wabaye umuhanzi watowe cyane kurusha abandi akanegukana miliyoni 15.

Nkuko bigaragara mu manota yabaruwe, Christopher niwe waje ku isonga mu gutorwa cyane, hakurikiraho Young Grace wari wifitiye icyizere cyo kuba uwa mbere mu gihe Bruce Melody ariwe wabaye uwa gatatu. Mico The Best niwe wabaye uwa nyuma.

Urutonde rw’uko abahanzi bagiye bagira amajwi

Uyu muraperikazi w’irubavu akimara gutwarwa ihigembo na Christopher yasigaye ahanze amaso igihembo cyatanzwe hagendewe ku manota y’abagize akanama nkemurampaka ariko naho ntibyamuhira.

Abahanzi batanu bonyine nibo bahembwe kuri iki cyicirom aho ku isonga haje Bruce Melody wahawe igihembo na miliyoni 20, akurikirwa na Christopher wahawe miliyoni 4 n’ibihumbi magana atanu, Active ku mwanya wa gatatu bahabwa miliyoni 4, Uncle Austine ahabwa miliyoni 3 500 000 mu gihe Queen Cha yabaye uwa gatanu agahabwa miliyoni 3.

Aha Young Grace ntiyahiriwe kuko nabwo yabaye uwa gatandatu ntabone igihembo na kimwe muri iri rushanwa.

Bamwe mu bakurikiranye iri rushanwa kuva ryatangira kugeza risojwe kuri iyi nshuro ya 8 baganiriye na Teradignews bavugaga ko mu byukuri uiyu muraperi yari kubona igihembo ariko ngo bioshobora kuba byaratewe n’amakosa yakoze iri rushanwa rigitangira ubwo yifotozaga yambaye imyenda iriho ibirango bya Skol kandi ari mu irushanwa riterwa inkunga 100% na Bralirwa.

Ku bijyanye n’igihembo cy’umuhanzi watowe cyane, birakekwako iki cyaba ari igihembo gitangwa mu buryo bwo kwamamaza ibicuruzwa bya Bralirwa bityo ko batari kugiha Young Grace kandi nyamara yarakoze ayo makosa yo kwambara ibirango bya Skol.

Young Grace ntabwo yahiriwe
Christopher yabaye umuhanzi watowe cyane
Bruce Melody niwe igikombe
Active babaye aba gatatu
Uncle Austine yabaye uwa kane
Queen Cha yabaye uwa gatanu

Twitter
WhatsApp
FbMessenger