AmakuruImyidagaduro

PGGSS8: Khalfan watunguranye aza kurubyiniro ari mu isanduku yasobanuye icyabimuteye. (+ AMAFOTO)

Umuraperi Khalfan mu gitaramo cya Primus Guma Guma Super ku inshuro ya  8, yatunguye abakunzi b’umuziki , abafana n’abandi bantu ubwo yazaga ku rubyiniro bamutwaye mu isanduku.

Uyu muraperi watangiye kuza muri iri rushanwa afasha abandi baraperi bagenzi be ku rubyiniro  nka Bull Dog , na Danny Nanone, yaje atwawe mu isanduku y’umweru yari iteru we n’abasore bane bambaye amakoti y’irabura agera ku birenge ubundi bayishira hasi babanza kuyizenguruka , ubundi uyu muhanzi avamo azamura Inuma hejuru iraguruka.

Khalfan wasaga n’uwateye ubwoba abantu bibazaga ibyo bari kubona, yavuye mu isanduku abyina gato , ubundi afata micro ati   ati reka mbasomere ibaruwa yanjye, iyi ikaba ari indirimbo yakoranye na Yverry. Indirimbo yakabiri yaririmbye yayituye umukobwa bakundanye , ubundi aririmba agira ati ” NAbimenye ari uko ugiye”, indirimbo ya gatatu uyu musore yaririmbye ni iyo yise  “Nabo sibo”,  agira ati “abakuvuze nabi nabo sibo”. Uyu muraperi yarangije kuririmba bamusubiza mu isanduku nk’uko yaje bamukura ku rubyiniro.

Uyu muraperi aganira n’itangazamakuru yavuzeko yahisemo kuzanwa mu isanduku kubera ko hari abantu bifuje ko yapfa ariko akaba akiri muzima. bivuze ko aribo yabwiraga. yagize ati “Abantu benshi bifuje ko napfa bakarenzaho itaka gusa turi mubushake bw’Imana, nta muntu n’umwe wamenya icyo uzaba uzibye Allah , ziriya numa ni umwuka wera.”

Abafana n’abakunzi b’umuziki bati “Ni bwo bwa mbere bibaye mu gihugu cyu Rwanda kugenda mu isanduku uri muzima ugiye kuririmbira abantu.”

Nizeyimana Odo uzwi cyane nka Khalfan muri iri rushanwa , mu bahanzi batowe cyane yabaye uwa 8 ndetse no kumajwi yahawe n’akanama nkemurampaka na bwo yegukanye  umwanya wa munani mu banzi icumi bahatanaga muri iri rushanwa .

Khalfan bamuzana ku rubyiniro
Uyu muraperi bakimugeza ku rubyiniro abasore bambaye amakoti maremare y’ingofero bahise batangira kuyizenguruka

Khalfan yahise ava mu isanduku abantu barumirwa
Isanduku Khalfan bamuzanyemo

Nyuma yo kuririmba bamusubije mu isanduku ubona asa n’udashaka gusubiramo
Abasore baje bikoreye isanduku irimo Khalfan bamusubijemo barafunga
Bamukura ku rubyiniro

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger