AmakuruImyidagaduro

PGGSS8: Ibyo Christopher na Bruce Melody bahanganiye igikombe batangaza mbere ya Final

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Kamena 2018, abahanzi bose uko ari icumi bari guhatanira igikombe cya Primus Guma Guma Super Star bakoze igitaramo kibanziriza icya nyuma kizabera mu mujyi wa Kigali, abahanzi bose bakoze iyo bwabaga ngo bishimirwe n’abafana ariko ku isonga hakaza Christopher na Bruce Melody bavuga ko buri umwe ashaka igikombe.

Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 8 riraba risojwe mu byumweru bibiri biri imbere nyuma aho buri muhanzi azabarirwa amanotya yagize mu bitaramo byazengurutse igihugu byakozwe. abagize akanama nkemurampaka batatu nibo bagiye bateranya amanota.

Iyo uganirije buri muhanzi avuga ko ariwe uzatwara igikombe, wamubaza uti se ni inde uha amahirwe akagusubiza ko ariwe ufite amahirwe menshi, aho irushanwa rigeze abenshi bariha amahirwe ari hejuru ya 75% yo gutwara igikombe mu gihe 25% bagaha abandi 9 baba bahanganiye igihembo cya miliyoni 20 (20 000 000 Frw) zizahabwa umuhanzi wahize abandi kuri final.

Uretse kuba Bruce Melody yaranenzwe n’abamwe mu bafana bavugaga ko imyambarire ye yari hasi ugereranyije n’abahanzi bahanganye, ubundi we na Christopher baje ku isonga mu kugira abafana benshi cyane muri iki gitaramo cyabereye ku kibuga cya Nengo hafi neza neza na Tamu Tamu ku kiyaga cya Kivu.

Christopher ni we wagiye ku rubyiniro mbere ya Melody agaragaza ko afite abafana benshi kurushya abandi bari bamubanjirije, akiva ku rubyiniro yaganiriye n’itangazamakuru ahita atangaza ko aho bigeze ashimira Imana kandi ko abona akiri mu nzira nziza yo gutwara igikombe.

Christopher yagize ati:” Ndashima Imana ko ndi mu nzira nziza yo gutwara igikombe, ntabwo nemeranya ko mpabwa amahirwe yo gutwara igikombe kuko ndi guhangana n’abahanzi icyenda, ntabwo nakwirara kuko ndi guhangana n’abahanzi bakomeye.”

Uretse kuba yizera Imana kandi nayo ikam ufasha , Christopher wavuze ko yavuye muri Kina Music kandi akabyitwaramo nk’umugabo, aratangaza ko afite amahirwe amahirwe angana na 80% mu gihe 20% ari bagenzi be bose.

Ku rundi ruhande, Bruce Melody na we avuga ko anyotewe gutwara igikombe,avuga ibi mu gihe aho yataramiye hose yagiraga umubare munini w’abafana ariko yaririmba agace k’indirimbo yitwa ” Nta kibazo ya Urban Boyz na Riderman” abantu bakajya mu bicu.

Bruce Melody we aragira ati:” Ntabwo njya nirara ariko amahirwe yanjye yo gutwara igikombe aracyari 99%.”

Abajijwe ku binjyanye n’imyambarire ajyana ku rubyiniro yavuze ko atari umuhanga ariko agerageza, yagize ati:” Reka mbabwize ukuri ntabwo ndi umuhanga muri ibyo byo kwamabara neza cyane ariko ndagerageza.”

Nyuma y’ibitaramo byakorewe i Gicumbi, i Musanze, i Huye na Rubavu, abahanzi Christopher na Bruce Melody nibo bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa dore ko aho bigeze bavuga ko bazakizwa n’abagize akanama nkemurampaka batatu aribo Lion Manzi, Aimable na Tonzi.

Umuhanzi uzaba uwa mbere azahabwa miliyoni 20 ni mugihe kandi uzahiga abandi mu gotorwa n’abafana cyane azegukana miliyoni 15. Gutora umuhanzi bisaba kugura icupa rya Primus ukareba code iri mu mufuniko ubundi ugatora umuhanzi ushaka guha amahirwe.

Christopher yemeza ko ari mu nzira nziza yo gutwara igikombe
Bruce Melody we ngo amahirwe ni 99%
Uhereye i bumoso, Lion Manzi, Tonzi na Aimable bagize akanama nkemurampaka nibo bazakiranura abahanzi bose

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger