Amakuru ashushye

PGGSS8: Christopher yandikiye amateka i Musanze atera ubwoba abo bahanganiye igikombe-AMAFOTO

Umuhanzi Muneza Christopher yakoze ibisa n’amateka ubwo yari mu gitaramo cya Primus Guma Guma super star i Musanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Kamena 2018 maze bagenzi be bahanganiye igikombe bagwa mu kantu.

Muri iki gitaramo wabonaga abantu bitabiriye bari kugerageza kuririmbana n’abahanzi bari bari kujya ku rubyiniro, ariko byaje guhindura isura ubwo abahanzi bamaze iminsi muri ibi bitaramo bageze ku rubyiniro.

Bruce Melody yageze ku rubyiniro aririmba indirimbo ze zizwi harimo iyitwa Ikinya, abanyamusanze bagiye mu bicu maze abari aho batangira gutekereza ko ariwe urabona abafana benshi i Musanze. Ibintu byaje guhindura isura Christopher ageze ku rubyiniro.

Christopher niwe wagize abafana benshi i Musanze kuko byari bigoye kubona umuturage yifashe atari kubyinana n’uyu musore uri ku nshuro ye yanyuma muri iri rushanwa riruta ayandi mu myidagaduro hano mu RWanda.

Akiva ku rubyiniro, Christopher yaganirije itangazamakuru maze abazwa ibanga yakoresheje kugira ngo abone abafana benshi muri aka karere maze avuga ko nawe byamutunguye.

Yagize ati:”Nanjye ntabwo nzi icyabiteye, ni kwa kundi ubyuka Imana ikakwihera umugisha , ikavuga iti mwana wanjye akira ndaguha, nanjye ntabwo mbizi pe n’Imana yabikoze kandi ndashimira Abanyamusanze.”

Uyu musore yanakomeje avuga ko ashaka gutwara iki gikombe kurusha abandi bahanzi bose bahanganye kuko we inshuro 3 zemererwa umuhanzi kugaragara muri iri rushanwa zizaba zirenze kandi abona bishoboka kuko abahanzi bahanganye ngo ntabwo bakanganye ugereranyije n’abo bahanganye mu myaka yashize akajya aba uwa kabiri.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya munani aho noneho hazahembwa abahanzi babiri mu gihe ubusanzwe bahembaga umwe, uwa mbere ni uzatwara igikombe mu gitaramo cya nyuma kizabera i Kigali , uyu azahabwa miliyoni 20, ni mu gihe kandi uwa kabiri aza ari uwatowe n’abafana bakoresheje kohereza ubutumwa bitewe na kode umuntu asanze mu mufuniko w’icupa rya Primus yaguze. Uyu azahabwa miliyoni 15.

Nta gihindutse, igitaramo cya gatatu kizabera i Huye ku wa 16 Kamena 2018, bajye i Rubavu ku wa 30 Kamena hanyuma basoreze i Kigali ku wa 14 Nyakanga 2018 ari nabwo hazatorwa umuhanzi wegukana irushanwa.

Christopher ku rubyiniro
Abafana bo bari benshi

Byari bigoye kubona umuntu utari kubyinana na Christopher
Ku rundi ruhande na Bruce Melody ahagaze neza
Abo nibo bakiriye Christopher
Queen Cha nawe ntabwo yoroshye
Dj Ira yari yagiye kwihera ijisho

Christopher avugana n’itangazamakuru
Twitter
WhatsApp
FbMessenger