AmakuruAmakuru ashushye

Perezifa Tshisekedi wa DRC yahagaritse ibyo kuganira na M23 yubuye imirwano

Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 buri ruhande rurashinja urundi kongera kubura imirwano mu ntara ya Kivu ya ruguru mu burasirazuba bw’igihugu.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi bivuga ko mu gihe “habaga ibiganiro [i Nairobi], ababyitabiriye batunguwe no kubura kw’imirwano kwa M23/Makenga.

“Uruhande rwa guverinoma rwahise rusaba ndetse rwemererwa iyirukanwa ry’uwo mutwe witwaje intwaro no gukomeza kw’ibiganiro hamwe n’iyindi mitwe”.

Major Willy Ngoma, umuvugizi w’umutwe wa M23, mu itangazo yavuze ko guhera saa cyenda (15) z’amanywa ku wa gatandatu, abasirikare ba FARDC “byarangiye bagabye igitero cyabo kimaze iminsi myinshi gitegurwa batera ibirindiro bitandukanye bya M23 i BUGUSA”.

M23 ivuga ko yari imaze iminsi ibona ingendo z’abasirikare ba Congo begera ibirindiro byayo. Major Ngoma avuga ko iyi mirwano “biboneka ko igamije kudobya inzira y’amahoro iherutse kuva mu nama y’abakuru b’ibihugu bine i Nairobi”.

Kuri iki cyumweru, ibiro bya Perezida wa Congo byatangaje ko ibiganiro byongeye kuba i Nairobi guhera mu masaha ya saa sita z’amanywa, hagati ya leta n’imitwe irindwi yitwaje intwaro y’Abanye-Congo, irimo itandatu yahageze ku wa gatandatu nimugoroba, ariko itarimo M23.

Ku wa kane w’iki cyumweru, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, ubu ukuriye umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC), yatumije inama irimo no gucyemura ikibazo cya M23. Yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bya Uganda, u Burundi, na DR Congo, naho u Rwanda ruhagararirwa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Iyo nama yemeje gushyiraho “aka kanya” umutwe w’ingabo z’akarere wo kurasa inyeshyamba muri DR Congo zizanga kuganira no gushyira intwaro hasi.

Major Ngoma ati: “Muri aka kanya, FARDC [ingabo za Congo] irimo kurwana n’ingabo zacu ku birindiro byinshi byacu. M23 izirwanaho kugeza ku ndunduro y’ibitero bya FARDC”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger