AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida w’Ubushinwa Xi Jiping yagiriye uruzinduko muri Korea ya ruguru

Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping,yerekeje muri Korea ya Ruguru aho yagiye guhura n’umukuru w’Igihugu cya Korea  Kim Jong-un hakaba hitezwe ko bagomba kugirana ibiganiro ku byerekeranye n’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.

Uru rugendo ni urwa mbere Xi Jiping akoreye muri Korea ya Ruguru kuva muri 2005.

Mu  biganiro hagati y’aba bayobozi bombi,biteganyijwe ko baza kuganira ku buryo Korea yahagarika icura ry’ibitwaro bya kirimbuzi.

Ni urugendo rubaye mbere y’uko haba inama izahuza ibihugu 20 bitunze kurusha ibindi ku isi (G-20) izAbera mu Buyapani, aho Xi yiteze kubonana na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu gihe Xi Jiping ategereje guhura na Donald Trump, akeneye kubanza kumenya icyatumye umubano hagati ye na Perezida Kim Jong uhagarara ndetse bagasuzuma neza niba ahari icyatuma ukomeza.

Muri uru ruzinduko rwa Xi Jiping muri Korea, rugamije ko Ubushinwa bwifuza ko muri Korea haba ituze maze ibyo bihugu byombi bikarushaho guteza imbere imigenderanire n’ubucuruzi hagati ya byo.

Ubushinwa kandi bwifuza ko bwagira uruhare ruboneka mu biganiro byerekeye umugambi w’ingufu za nukleyeri.

Imigenderanire hagati y’ibi bihugu byombi yahozeho uretse ko yari imaze imyaka 10 isa niyajemo agatotsi bitewe n’uko Ubushinwa butakiriye neza icurwa ry’ibitwaro bya kirimbuzi muri Korea.

Uru ruzinduko rwa Xi Jiping muri Korea rushobora gutuma abo bategetsi bompi “bagera ku masezerano aboneka ajyanye nogufashanya”.

Ku ruhande rwa Korea uru ruzinduko rugaragaza ko igishigikiwe n’Ubushinwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger