AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahuriye na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye i Abuja

Kuva ku munsi w’ejo ku wa 28 Gicurasi 2023 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri Nigeria aho yagiye mu muhango wo  kurahira kwa Perezida watowe muri icyo gihugu Bola Ahmed Tinubu watsinze amatora yabaye tariki ya 25 Gashyantare 2023 atsinze Atiku Abubakar w’Ishyaka ry’abaturage riharanira demokarasi (Peoples Democratic Party), Peter Obi w’Ishyaka ry’abakozi(Labour Party) na Rabiu Kwankwaso w’Isyaka ry’abaturage ba Nigeria nshya (New Nigeria Peoples Party).

Umuhango wo kurahiza Perezida Ahmed Tinubu wayobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Olukayode Ariwoola. Wanarahije na Visi Perezida Kashim Shettima. Ahmed Tinubu abaye Perezida wa 16 wa Repubulika Federari ya Nigeria asimbuye perezida Muhammadu Buhari. Muri uwo muhango wabereye muri Eagle Square i Abuja wanarahirijwemo abaguverineri 28 ba Leta zigize Repubulika Federari ya Nigeria mu gihe 18 muri bo aribo batowe bashya abandi bari basanzwe bari mu mirimo.

Abaguverineri bashya barahijwe ni Alex Otti wa Leta y’Abia, Umo Eno wa Leta y’Akwa Ibom, Hyacinth Alia wa Leta ya Benue, Bassey Otu wa Leta ya Cross River, Sheriff Oborevwori wa Leta ya Delta, Francis Nwifuru wa Leta y’Ebonyi, Peter Mbah wa Leta y’Enugu, Umar Namadi wa Leta ya Jigawa na Uba Sani wa  Leta ya Kaduna mu gihe abandi baguverineri bari basanzwe mu nshingano nabo bagiriwe ikizere bagatorwa nabo barahiye. Abo ni Abba Kabir Yusuf wa Leta ya Kano, Dikko Umar Radda wa Leta ya Katsina, Nasiru Idris wa Leta ya Kebbi, Mohammed Umar Bago wa Leta ya Niger, Caleb Mutfwang wa Leta ya Plateau, Siminialayi Fubara wa Leta ya Rivers, Ahmed Aliyu wa Leta ya Sokoto, Kefas Agbu wa Leta ya Taraba, na Dauda Lawal wa Leta ya Zamfara.

Uwo muhango wari witabiriwe na Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame, Perezida w’Algeria  Abdelmadjid Tebbune, Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan , Perezida wa Congo Brazzaville Denis Sassou Nguesso, Perezida wa Guinea Bissau, Umaro Sissoco Embalo, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, Mahamat Deby Perezida w’Inzibacyuho wa Tchad, Perezida wa Niger Mohamed Bazoum na Nana Akufo-Ado wa Ghana ndetse hari n’ibindi bihugu byohereje ababihagararira muri uwo muhango nk’Ubwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubuhinde, Qatar, Turquie,Ubushinwa na Canada.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger