AmakuruPolitiki

Perezida wa Venezuela yari yivuganwe n’igitero cya Drone Imana ikinga akaboko

Nicolás Maduro, Perezida w’igihugu cya Venezuela yatangaje ko yarokotse igitero cyageragezaga kumwivugana gikoresheje ibisasu byari muri ndege nto yagendaga nta mu polote(drone).

Iki gitero cyagabwe ubwo perezida Maduro yagezaga ijambo ku bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 81 y’igisirikare cya Venezuela, ibirori byaberaga mu murwa mukuru, Caracas.

Amashusho agaragaza uko umuhango wagendaga umunota ku wundi agaragaza uyu muperezida yumiwe asa n’aho adasobanukiye inyanaye, mu gihe abasirikare bari bamuri hafi bo bashyashyanaga bagerageza gukizwa n’amaguru.

Leta ya Venezuela yashinje Columbia bahana imbibi kuba inyuma y’uyu mugambi mubisha, gusa Columbia yahakanye ibyo kuba inyuma y’iki gitero ivuga ko nta shingiro bifite.

Amakuru aturuka muri Leta y’iki gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo avuga ko abasirikare 7 ari bo bahakomerekeye, mu gihe abandi bantu benshi bahise batabwa muri yombi bashijwa kuba inyuma y’iki gitero.

Jorge Rodriguez, Minisitiri wa Venezuela ushinzwe itumanaho, yavuze ko indege ntoya ebyiri zitwara nta mupilote zipakiyemo ibintu biturika zasandariye hafi y’aho Perezida Maduro yari ahagaze, mbere y’uko Perezida na we abishimangira mu ijambo yavuze nyuma y’iturika.

Ati”Ikintu kiguruka cyaturikiye hafi yanjye, kiraturika cyane. Nyuma y’amasegonda macye, ikintu cya kabiri nacyo cyaturitse.”

Ifoto igaragaza uko abasirikare bashinzwe kurinda perezida Maduro bahise bamukingira bifashije Bullet proof.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger