AmakuruAmakuru ashushye

Perezida wa Ukraine yagaragaje impungege ku muvuduko mushya w’Uburusiya mu ntambara

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko Uburusiya bwatangiye igitero kigamije gufata akarere ka Donbas ko mu burasirazuba.

Ku wa mbere, Uburusiya bwasutse ibisasu ku mijyi bukoresheje za rokete n’imbunda za rutura. Mu ijambo ryo mu buryo bwa videwo, Bwana Zelensky yavuze ko urugamba “rwo kurwanira Donbas rwatangiye”.

Oleksiy Danilov, umutegetsi wo hejuru wa Ukraine ku mutekano, yavuze ko Uburusiya bwagerageje kumenera mu mirongo y’ubwirinzi ya Ukraine muri ako karere.

Uru rugamba rwari rumaze igihe rwitezwe nyuma yuko Uburusiya bunaniwe gufata umurwa mukuru Kyiv.

Mbere, Uburusiya bwasaga nk’ubushaka gufata imijyi ikomeye ya Ukraine no gukuraho ubutegetsi buriho muri icyo gihugu.

Ariko nyuma yuko buhuye no kwirwanaho gukomeye, abategetsi ba gisirikare b’Uburusiya bavuze ko intego z’ingenzi zo mu “cyiciro cya mbere cy’igikorwa [cya gisirikare]” cyabwo “muri rusange zagezweho”, kandi ko abasirikare b’Uburusiya bakuwe mu turere dukikije umurwa mukuru.

Abo bategetsi ba gisirikare b’Uburusiya batangaje gahunda yo kwibanda ku kwerekeza igitero ku “ibohorwa” ry’akarere ka Donbas gatuwe n’abavuga ururimi rw’Ikirusiya.

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yagaragaje iki gitero nk’uburyo bwo kugerageza “gukura Aba-Nazi” muri Ukraine, ikintu Ukraine n’ibihugu by’inshuti zayo bamagana bavuga ko yari amayeri yo kubona aho buhera bugaba igitero kandi butashotowe.

Ku munsi wo ku wa mbere, Uburusiya bwakomeje kumisha ibisasu bya rokete ndetse n’iby’imbunda za rutura mu turere tumwe two mu burasirazuba, abaturage b’abasivile umunani bicirwa mu mujyi wa Kreminna mu karere ka Luhansk hamwe no mu karere ka Donetsk.

Abantu barindwi bishwe n’ibisasu bine by’Uburusiya mu mujyi wa Lviv wo mu burengerazuba bwa Ukraine, naho abandi 11 barakomereka. Uyu mujyi ahanini wari warasigaye utagezweho n’ibitero byabonetse ahandi mu gihugu.

Guverineri w’akarere ka Luhansk yavuze ko uko ibintu bimeze ari “ikuzimu”, mu gihe imirwano ya hato na hato itangazwa ko ikomeje kubera mu mijyi imwe n’imwe.

Mu mujyi wa Kharkiv wa kabiri mu bunini muri Ukraine, Guverineri waho yavuze ko ibikorwa byo guhungisha abaturage b’abasivile birimo kubera mu turere tumwe na tumwe ahitezwe kubera imirwano ikarishye.

Abategetsi ba gisirikare b’Uburusiya bavuze ko abasirikare babwo ku cyumweru nijoro barashe ku hantu habarirwa mu magana hakorerwa n’igisirikare cya Ukraine, harimo n’ibigo 16 bya gisirikare mu turere twa Kharkiv, Zaporizhzhia, Donetsk na Dnipropetrovsk, ndetse no ku cyambu (ikivuko mu Kirundi) cya Mykolayiv mu majyepfo no mu burasirazuba bwa Ukraine.

Avuga ijambo mu buryo bwa videwo ku wa mbere nijoro, Bwana Zelensky yavuze ko we n’abasirikare b’igihugu cye “bazirwanaho”, ndetse asezeranya “kudahara [kudatanga] ikintu na kimwe cy’ikinya-Ukraine”.

Yongeyeho ati: “Igice kinini cyane cy’igisirikare cyose cy’Uburusiya ubu kirimo kwibanda kuri iki gitero”. Ariko yavuze ko abasirikare ba Ukraine bazarwana “hatitawe ku basirikare benshi b’Uburusiya bazahajyanwa, tuzarwana”.

Mu kwezi gushize kwa gatatu, Uburusiya bwigambye ko bugenzura 93% bya Luhansk na 54% bya Donetsk, kandi ko abasirikare babwo bitezweho kugerageza kugota abasirikare ba Ukraine basigaye muri ako karere.

Ariko, bari mu mirwano yitezweho kumara igihe kirekire, mu gihe bamwe mu basirikare ba Ukraine bafite ubunararibonye bwinshi cyane ku rugamba babarizwa muri ako karere. Byemezwa ko Ukraine ifite abasirikare bari hagati ya 40,000 na 50,000 mu karere ka Donbas. Benshi muri bo bamaze imyaka barwanira muri ako karere n’imitwe y’abashaka ubwigenge bashyigikiwe n’Uburusiya.

Umusirikare wa Ukraine arinze ibirindiro mu karere ka Donbas

Andriy Yermak, umukuru w’ibiro ya Perezida Zelensky, yavuze ko iki gitero ku burasirazuba gitangije “icyiciro cya kabiri cy’intambara”, anizeza Abanya-Ukraine ko ingabo zabo zizahangana na cyo.

Yagize ati: “Mwizere igisirikare cyacu, kirakomeye cyane”.

Iyi mpinduka mu ntego z’Uburusiya yatangajwe na Perezida Putin mu ijambo yavuze mu cyumweru gishize, aho yatangaje ko intego ye ari “ugufasha abantu baba muri Donbas, biyumvamo isano idashobora kuvanwaho bafitanye n’Uburusiya”.

Umuvugizi w’ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika (Pentagon) John Kirby, yaburiye ko Uburusiya bushobora kuba burimo “gushyiraho ibisabwa ku bitero byo mu gihe kiri imbere”, naho Ukraine yo iburira ko iki gitero gishya cy’Uburusiya kidasobanuye ko Uburusiya bwasoje ibitero byabwo ku bindi bice bya Ukraine.

Bwana Danilov, wa mutegetsi wo hejuru wa Ukraine ku mutekano, yavugiye mu kiganiro kuri televiziyo ya Ukraine ati: “Putin ntiyavanyeho intego yo kudusenya nka leta ndetse n’ubuyobozi bwa politiki bwacu”.

Uburusiya bukomeje kwibasira n’ibisasu umujyi wa Mariupol wo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Ukraine. Uyu mujyi watuma abasirikare babwo basoza iteme ryo ku butaka hagati y’umwigimbakirwa wa Crimea Uburusiya bwiyometseho mu 2014, n’ingabo zishaka ubwigenge zishyigikiwe n’Uburusiya ziri mu turere zigaruriye mu burasirazuba bwa Ukraine.

Abategetsi ba Ukraine bavuze ko indege z’intambara z’Uburusiya zirimo kwitegura kumisha ibisasu bipima toni eshanu ku ruganda rwa Azovstal, ahacumbitse abasirikare ba nyuma ba Ukraine muri uwo mujyi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger