AmakuruAmakuru ashushye

Perezida wa UCI n’uwa FERWACY basubije abibaza impamvu u Rwanda rwahawe kwakira shampiyona y’Isi mu gihe ruregwa guhonyora uburenganzira bwa muntu

Ku wa 24 Nzeri 2021 ubwo hateranaga Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) nibwo hemejwe u Rwanda ku mugaragaro nk’igihugu kizakira iri rushanwa mu 2025.

Ku mugaragaro ibi byatumye u Rwanda  ruba igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye iri rushanwa cyane ko ari n’ubwa mbere rizaba rihabereye.

Muri iyi nama y’inteko rusange  y’irishyirahamwe  habajijwe ibibazo bitandukanye umunyamakuru wa ‘Cyclingnews’ yabajije Perezida wa UCI, David Lappartient icyatumye baha u Rwanda kwakira iyi shampiyona mu gihe ruregwa guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Uyu munyamakuru abaza iki kibazo yifashishije ingero zitandukanye zirimo, ibyo amahanga yavuze ku itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina n’igifungo yahawe cy’imyaka 25 ndetse na Raporo za Human Rights Watch.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) David Lappartient mu gusubiza iki kibazo yavuze ko we ubwe yisuriye u Rwanda kandi icyo yabashije kubona ari Guverinoma yabashije kunga abantu aho kuba ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Yavuze ko iyo urebye ibyo u Rwanda rumaze kugeraho bigaragaza ko rufite ubuyobozi bushoboye, anibutsa ko buri gihe abantu badakwiye kurebera Isi mu ndorerwamo z’ibikorerwa i Burayi.

Ati “Nagiye Nkunda kubivuga, ingingo ijyanye n’uburenganzira bwa muntu ni ingenzi kuri twe, ariko nabashije kujya mu Rwanda, nahuye n’Abanyarwanda benshi, icyo nabonye ni Guverinoma yavuye mu bibazo bikomeye kandi yabashije kunga abaturage.”

Yakomeje agira ati “Iyo urebye aho u Rwanda rwavuye n’aho ruri ubu, ntekereza ko byabasha kugerwaho gusa igihe hari ubuyobozi bukwiye. Rimwe na rimwe, ntidukwiye kurebera Guverinoma zose zo ku Isi mu ndorerwamo z’uburyo Abanyaburayi bakora ibintu. Mu by’ukuri ntekereza ko ubuyobozi bw’u Rwanda bushyigikiwe cyane, kubera ibyo bwakoze mu bijyanye n’ubuzima no kunga abantu.”

Yavuze ko guha u Rwanda Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare bizafasha Abanyarwanda kurushaho kwiyunga kuko ariko kamaro ka siporo.

Ati “Siporo ifite uburyo ifasha abantu kubona ibintu kimwe. Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare mu buryo budashidikanywaho ni uburyo bwo gukomeza gufasha Abanyarwanda kwiyunga.”

Muri iyi Nteko Rusange kandi ikibazo nk’iki cyabajijwe Umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY), Murenzi Abdallah.

Mu gusubiza, Murenzi Abdallah yavuze ko Politike idakwiye kuvangwa na siporo. Ati “Ibi ni ibintu udashobora kuvanga, kubera ko siporo ari siporo na politike ari politike”.

Yavuze ko abavuga ko u Rwanda rutubaha uburenganzira bw’ikiremwamuntu ntacyo bashingiraho.

Ati “Abavuga ko hari ikibazo mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, bashobora kuvuga ibyo bashaka ariko mu Rwanda buri wese aratekanye, buri wese ameze neza, yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga. Reba umubare w’abakerarugendo baza mu Rwanda. Ku bijyanye na politike naho duhagaeze neza, ubushize Perezida Macron yari ari mu Rwanda. Dufitanye umubano mwiza na buri umwe, na buri gihugu nka Amerika, ariko aha twibande kuri siporo.”

U Rwanda ruhawe aya mahirwe nyuma y’uko muri Gicurasi uyu mwaka, David Lappartient yitabiriye Tour du Rwanda 2021 ndetse ni we watangije iri siganwa ku wa 2 Gicurasi 2021, ubwo hakinwaga etape ya mbere ya Kigali-Rwamagana.

Perezida wa UCI, David Lappartient ARI KUMWE NA Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger