AmakuruAmakuru ashushye

Perezida wa Turukiya yihanije Finland na Suede bishaka kwinjira muri OTAN

Perezida wa Turukiya yongeye kuvuga ko adashyigikiye ko Finland na Suède (Sweden) byinjira mu muryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) – nyuma y’aho ibyo bihugu bivuze ko bizasaba kuwinjiramo.

Recep Tayyip Erdogan yavuze ko ibi bihugu bibiri byo Burayi bw’amajyaruguru bidakwiye kohereza muri Turukiya intumwa zo kugerageza kumvisha uyu munyamuryango wa OTAN ibya gahunda zabyo zo gushaka kwinjira muri OTAN.

Erdogan arakajwe n’icyo abona ko ari ubushake bwabyo bwo gucumbikira intagondwa z’aba Kurds.

Mbere yaho, Suède yavuze ko Uburayi burimo kubaho mu kuri gushya guteje ibyago, bukomoza ku gitero cy’Uburusiya kuri Ukraine.

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yavuze ko gahunda ya Finland na Suède yo kujya muri OTAN, igizwe n’ibihugu 30 by’ibinyamuryango, idateje inkeke ku Burusiya mu buryo butaziguye.

Ariko Putin yashimangiye ko kwaguka uko ari ko kose kw’ibikorwa-remezo bya gisirikare kwatuma Uburusiya bugira icyo bubikoraho.

Umunyamakuru wa BBC Paul Adams ukurikiranira hafi iby’imibanire y’ibihugu, avuga ko kugira ngo Finland na Suède bishobore kwinjira muri OTAN, ibihugu byose 30 bisanzwe muri uyu muryango bigomba kuvuga yego.

Ku cyumweru, umukuru w’ububanyi n’amahanga bw’Amerika Antony Blinken yavuze ko yizeye ko Finland na Suède bizinjira muri uri OTAN, nubwo Turukiya itabishaka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa mbere, Erdogan yavuze ko Turukiya idashyigikiye gushaka kwinjira muri OTAN kwa Finland na Suède, avuga ko Suède ari “indiri” y’imitwe y’iterabwoba.

Yagize ati: “Nta na kimwe muri ibi bihugu gifite gahunda iboneye, iri ku mugaragaro ku mutwe w’iterabwoba. Ni gute twabyizera?”

Turukiya ishinja ibi bihugu byombi gucumbikira abo mu ishyaka ry’aba Kurds rya Kurdistan Workers’ Party (PKK) ifata nk’umutwe w’iterabwoba, hamwe n’abayoboke ba Fethullah Gulen, Turukiya ishinja kugerageza guhirika ubutegetsi bikanga mu 2016.

Leta ya Turukiya yanasezeranyije gutambamira ubusabe ubwo ari bwo bwose bw’ibihugu byayifatiye ibihano.

Mu mwaka wa 2019, ibyo bihugu uko ari bibiri byakomanyirije intwaro Turukiya nyuma yuko igabye igitero muri Syria.

Avugira mu nteko ishingamategeko ku wa mbere mu murwa mukuru Helsinki, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Finland Pekka Haavisto yavuze ko yatunguwe n’aho Turukiya ihagaze.

Ariko yongeyeho ko guverinoma y’igihugu cye idashishikajwe no “guciririkanya” (kugira ibyo yemerera) na Erdogan.

Mu cyumweru gishize ni bwo Finland yatangaje ku mugaragaro ko ishaka kuba umunyamuryango wa OTAN.

Suède yifatanyije na yo ku wa gatandatu muri iyo gahunda, izasoza igihe cy’imyaka ibarirwa mu magana Suède imaze idafite uruhande ibogamiyeho mu rwego rwa gisirikare.

Minisitiri w’intebe wa Suède Magdalena Andersson yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa mbere mu murwa mukuru Stockholm ati:

“OTAN izongerera imbaraga Suède, Suède izongerera imbaraga OTAN”.

Yavuze ko ubu Uburayi burimo kubaho mu kuri gushya guteje ibyago, akomoza ku gitero cy’Uburusiya kuri Ukraine

Mu cyumweru gishize, Finland, umuturanyi wa Suède, yavuze ko izasaba kuba umunyamuryango wa OTAN. Uburusiya bwanenze amatangazo y’ibihugu byombi ku gushaka kujya muri OTAN.

Ku wa mbere, Minisitiri w’intebe Andersson yabwiye abadepite i Stockholm ati: “Turimo gusiga igihe kimwe inyuma yacu twinjira mu kindi”.

Yavuze ko ubusabe bwa Suède bwo kwinjira muri OTAN bushobora gutangwa mu minsi iri imbere kandi ko buzahuzwa n’ubwa Finland. OTAN yagaragaje ko ishobora kwemera ubusabe bw’ibi bihugu.

Ariko Andersson yashimangiye ko Suède idashaka ko OTAN igira ibigo bya gisirikare bihoraho cyangwa intwaro z’ubumara za nikleyeri ku butaka bw’iki gihugu.

Imyitozo ya OTAN

Norvège (Norway), Denmark na Iceland – ibihugu by’ibinyamuryango bya OTAN – byahise bivuga ko byiteguye gufasha Suède na Finland mu buryo bwose bwa ngombwa mu gihe ibi byaba bigabweho igitero.

Ubwongereza, na bwo buri muri OTAN, bwamaze kwizeza umutekano Suède na Finland wo mu gihe cy’inzibacyuho yerekeza ku kwemerwa kwabyo nk’ibinyamuryango.

Suède yatangaje ibyo ku wa mbere, mu gihe OTAN yatangiye imwe mu myitozo yitabiriwe n’abasirikare benshi mu karere ka Baltic – gahuriwemo n’ibihugu bitatu bya Estonia, Latvia na Lithuania, byose biri muri OTAN, irimo abasirikare bagera ku 15,000.

Iyo myitozo, yahawe izina rya “Hedgehog” ry’inyamaswa mu muryango w’imbeba, irimo kubera muri Estonia, aho yitabiriwe n’ibihugu 10, birimo na Finland na Suède.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger