Inkuru z'amahangaPolitiki

Perezida wa Tunisia Mohamed Beji Caid Essebsi yapfuye

Perezida wa Tunisia, Mohamed Beji Caid Essebsi, yitabye Imana kuri uyu wa Kane afite imyaka 92 nyuma y’iminsi yari amaze arwaye bikomeye.

Uyu mugabo w’imyaka 92, Ibiro bye nibyo byatangaje ko yaguye mu bitarao bya gisirikare biri muri Tunisia ahagana saa 10:25 z’igitondo. Umuhungu we yari yaraye atangaje ko se arwaye bikomeye ku buryo yahise ashyirwa mu bitaro. Iri tangazo ryakomeje rivuga ko igihe cyo  gushyingura nyakwigendera kiratangazwa vuba.

Essebsi ni umwe mu bantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kuba Tunisia ari igihugu kigendera kuri demokarasi kuva mu 2011. Mu kwezi gushize nabwo yari yashyizwe mu bitaro kubera uburwayi bwa hato na hato.

Kuva yava mu bitaro tariki ya 1 Nyakanga 2019 kugeza uyu munsi yitabyeho Imana, yagaragaye mu ruhame inshuro ebyiri gusa.

Yagiye ku butegetsi nyuma yo guhirika Zine El Abidine Ben Ali mu 2011, igikorwa cyakurikiye impinduramatwara mu bindi bihugu by’Abarabu nka Libya na Misiri.

Yapfuye mu gihe igihugu cye cyiteguraga amatora y’Abadepite azaba tariki ya 6 Ukwakira, agakurikirwa n’ay’Umukuru w’Igihugu ku ya 17 Ugushyingo 2019. Ni amatora ya gatatu agiye kubaho muri Tunisia kuva mu 2011 aho abaturage batora mu bwisanzure.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger