AmakuruImikino

Perezida wa Rayon Sports yahaye abakinnyi Noheli nabo bamuha isezerano rikomeye (Amafoto)

Kuwa gatanu tariki 24 Ukuboza 2021, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yakiriye abakinnyi be,abashimira uko bamaze iminsi bitwara, basangira Noheli, abifuriza umwaka mushya,nabo bamusezeranya kuzamuha igikombe cya Shampiyona.

Nkuko amakuru dukesha Rwanda Magazine avuga ko ibi birori byabereye mu Karere ka Bugesera Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu.

Icyakora mu gitondo, ikipe yari yabanje gukora imyitozo mu Nzove bitegura umukino w’umunsi wa 11 bazasuramo Gicumbi FC.

Byitabiriwe n’abakinnyi b’ikipe uretse Willy Esombe Onana, Blaise Nishimwe na Olivier Kwizera bafite Ibibazo by’uburwayi budakanganye. Undi utabonetse ni Mackenzie uheruka gupfusha mukuru we. Hari kandi staff yose ya Rayon Sports , Visi Perezida wa Mbere wa Rayon Sports , Kayisire Jacques ndetse n’umunyamategeko wa Rayon Sports.

Abakinnyi bose bafashe ijambo bashimye iki gikorwa, bemeza ko ahandi bakinnye bitajya bibaho ko umuyobozi asangira umunsi mukuru n’abakinnyi , baboneraho kumuseranya igikombe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger