AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida wa Koreya ya ruguru Kim Jong-Un na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin bagiye guhura ku nshuro ya Mbere

Perezida wa Koreya ya ruguru Kim Jong-un, mu gihe gito agiye kwerekeza mu Burusiya ku nshuro ye ya mbere akabonana na Perezida Vladimir Putin w’iki gihugu nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru cya Leta ya Koreya ya ruguru..

Nubwo nta tariki yatangajwe iyo nama izabera, ibiro bya Perezida w’Uburusiya – bizwi nka Kremlin – nabyo byatangaje ko abo bakuru b’ibihugu bombi bazahura “mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa kane”.

Guhura kw’aba bategetsi kuzaba kuvuze byinshi kuri Koreya ya ruguru. Ni nyuma yuko ibiganiro yagiranaga na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika – ibiheruka byabereye i Hanoi mu murwa mukuru wa Vietnam mu kwezi kwa kabiri – ntacyo bigezeho.

Biteganyijwe ko Bwana Kim na Bwana Putin bazahurira mu mujyi wa Vladivostok uri mu burasirazuba bw’Uburusiya.

Ahategerwa gariyamoshi muri uyu mujyi wa Vladivostock hahinduwe hagabanyirizwa ubuhaname, byo korohereza imodoka Bwana Kim ngo izahite ikomeza urugendo akiva muri gariyamoshi ye.

Ubusanzwe Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti – ari bwo Burusiya bw’iki gihe – zahoze ari inshuti ikomeye ya Koreya ya ruguru. Ibihugu byombi byafatanyaga mu by’ubukungu, bigahana inkunga. Ni zo zahaye Koreya ya ruguru ubumenyi bw’ibanze mu gukora ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.

Uyu mubano wajemo agatotsi ubwo Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zasenyukaga, imibanire yabo itangira gukonja bihabanye n’uko buari bisanzwe bimeze.

Ku ruhande rw’Uburusiya bwo ntibwabonye Koreya ya ruguru nk’abafatanyabikorwa bukeneye cyane kuko itari ikomeye ku isoko mpuzamahanga nk’uko Profeseri Andrei Lankov wo muri Kaminuza ya Kookmin y’i Séoul mu murwa mukuru wa Koreya y’epfo yabikomojeho avuga ko hari ibihugu Uburusiya bwagombaga gufatanya nabyo ishingiye ku ntero ivuga ngo ‘umwanzi w’umwanzi wanjye aba ari inshuti yange'”.

Kuva mu myaka ya 2000 Uburusiya butangiye gushyamirana cyane n’ibihugu byo mu burengarazuba bw’isi, umubano na Koreya ya ruguru warasubukuwe.

Uburusiya na Koreya ya ruguru byaherukaga kwegerana cyane mu mibanire mu mwaka wa 2011 ubwo Perezida Dmitry Medvedev wategeka Uburusiya yahuraga na mugenzi we Kim Jong-il, uyu akaba se wa Kim Jong-un.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger