Amakuru ashushyeUrukundo

Perezida wa Kenya yahishuye uburyo butangaje yateresemo umufasha we Margaret

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yavuze ko kugirango ahure n’umufasha we Margaret bagere naho babana yabifashijwemo na musaza w’uyu mufasha we kuko ariwe wabahuje, ibi muri iyi minsi basigaye bayita gutanga passe.

Perezida wa Kenya yabitangarije mu kiganiro aherutse kugirana na rumwe mu rubyiruko rwo muri Kenya, uru rubyiruko rwamubajije inzira yanyuzemo kugirango abashe kwegukana umufasha we Margaret Kenyatta kuri ubu babana nk’umugabo n’umugore.

Kenyatta yavuze ko kugira ngo yigarurire umutima wa Margaret, yanyuze kuri musaza we bigaga ku kigo kimwe mu ishuri ryisumbuye rya St Mary’s High School.

Mu gusubiza, Kenyatta yagize ati:” Iki ni ikibazo cyiza, ni musaza we twiganaga wampuje nawe . Yari umukobwa mwiza cyane kandi akiri muto, twakundanye guhera mu mashuri yisumbuye kugeza uyu munsi. kandi ndashimira Imana ko yabidushoboje.”

Kenyatta akomeza avuga ko yahoze ari inshuti ye akaba n’umwunganizi we bakiri mu mashuri yisumbuye, ibi ngo nibyo bituma akomeza kumufata nk’umukobwa bahuriye ku ishuri aho kumufata nk’umugore wa Perezida(First Lady).

Uhuru na Margaret basezeraniye muri Holy Family Basilica mu mwaka wa 1989, ubu bafitanye abana batatu ari bo Jomo, Jaba na Ngina Kenyatta.

Perezida Kenyatta yanibukije uru rubyiruko ko abo baganira uyu munsi cyangwa se abo bigana ku ishuri bashobora kuzababera abafasha kandi nabo barabaye ba Perezida.

Uhuru Kenyatta n’umufasha we

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger