AmakuruImikino

Perezida wa FFF yemeje ko kuba Benzema yasubira mu kipe y’igihugu y’Ubufaransa ari inzozi

Noël Le Graët, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’Ubufaransa FFF, yemeje ko ibyo kuba Karim Benzema yasubira gukinira Les Bleus ari inzozi, bijyanye n’uko imiryango yinjiza uyu rutahizamu wa Real mu kipe y’igihugu yamaze gufungwa.

Ati” Karim Benzema ni umukinnyi w’umuhanga, sinshidikanya ku buhanga bwe. Muri Real Madrid akomeje kugaragaza ko ari umwe mu bakinnyi beza ku mwanya akinaho, gusa urugendo rwe mu kipe y’igihugu y’Ubufaransa rwararangiye.”

Karim Benzema kuri ubu ni umwe muri ba rutahizamu beza isi ifite, gusa imiryango ye mu kipe y’igihugu y’Ubufaransa imaze igihe ifunze.

Muri iyi minsi mu gihugu cy’Ubufaransa hari hamaze igihe haba ibiganirompaka byo kureba niba uyu rutahizamu yakomorerwa akagaruka mu kipe y’igihugu, gusa Le Graët yashimangiye ko nta mwanya uyu rutahizamu wa Real Madrid agifite muri Les Bleus.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger