AmakuruInkuru z'amahanga

Perezida Vladimir Putin yatanze ubutumwa bukomeye ku b’Abataliban bigaruriye Afghanistan

Muri iyi minsi muri Asia inkuru zikomeza kuyobera imitwe y’ibitangazamakuru bitandukanye ni uburyo abarwanyi b’Abatalibani bigaruriye igihugu nyuma y’imyaka isaga 20 bari bamaze barwanira kongera gusubirana ingoma.

Iyi nkuru niko ikomeza no kuvugisha benshi aho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika  Perezida Joe Biden amaze kugeza ijambo kubanyagihugu inshuro eshatu zose agaruka kuri iyi ntambara y’Abatalibani muri Afghanistan igihugu Amerika yari ifitemo ingabo.

Ku mugabane w’Iburayi Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yabwiye abandi Banyaburayi ko bagombye kwirinda gutegeka abandi uko babaho.

Ni ubutumwa yageneye Abanyamerika n’abandi batuye u Burayi abasaba kutazahirahira ngo bategeke Abatalibani uko bagomba kuyobora igihugu cyabo.

Perezida Putin yavuze ko abo hanze ya Afghanistan bagombye kwirinda kuzategeka Abatalibani mu buryo ubwo aribwo bwose uko bagomba kuyobora igihugu cyabo.

Putin avuga ko Afghanistan itakwivanga mu bibazo by’Amerika kuko gutsindwa kwayo muri Afghanistan ari yo bireba.

Kuri we ngo buri gihugu kigira uko kiyoborwa bishingiye ku ngandagaciro zacyo. Putin yanasabye Abanyaburayi ko bagombye gukora k’uburyo bateza imbere Afghanistan aho kwivanga mu bibazo bireba abanyapolitii bayo. Ibi yabivuze ari kumwe na Angela Merkel uyobora u Budage.

Yagize ati: “ Abatalibani bigaruriye igihugu cyose kandi bigaragarira isi yose.Ibyiza ni ukureba uko bazayobora igihugu kurusha kubaca intege no kwivanga mu byabo.”

Gusa nanone Perezida Vladimir Putin yasabye Abatalibani kwirinda kwinjira mu bihugu bituranye na Afghanistan bacengeye mu mpunzi kubera ko budashaka ko hari ibibazo bya Politiki byavuka mu bihugu bituranye nabwo byahoze muri Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger