AmakuruPolitiki

Perezida Trump yasubije mugenzi we wa Iran wari wamubwiye amagambo akomeye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yasubije mugenzi we wa Iran uherutse gutangaza ko Iran igiye kwihorera kuri Amerika nyuma y’uko igisirikare cyayo cyishe umusirikare ukomeye wayo gihawe amabwiriza na Trump.

Kuwa Gatanu tariki 3 Mutarama 2020 nibwo hamenyekanye ko umujenerali ukomeye wa Iran Gen Qassem Soleimani yiciwe ku kibuga cy’indege cya Baghdad muri Iraq, urupfu rwe rwabaye intandaro yo guhangana kweruye kuri ibi bihugu byari bisanzwe bidacana uwaka ku buryo abarebera hafi ibya politiki batangiye guhamya ko hagiye kubaho intambara yeruye hagati ya USA na Iran.

Ibi byaje gushimangirwa n’amagambo akakaye yatangajwe n’umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayyatolah Al Khamenei abwira Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirangajwe imbere na Perezida Trump ko zigomba kwirengera ingaruka z’ibyo zakoze mu gihe kidatinze yemeza ko Iran igomba kwihorera byanze bikunze.

Nyuma y’amasaha make Iran yahise itangira gutegura igisirikare cyayo, ingabo zayo zirwanira mu kirere hanategurwa indege za gisirikare zo mu bwoko bwa F-14 zahise zishiyirwa mu kirere cyayo no ku mipaka y’ibihugu bihana imbibi nayo.

Nyuma yo kubona ubu butumwa bwa mugenzi we wa Iran, Perezida Donald Trump yamusubije ko USA idatewe ubwoba na Iran kandi ko nayo yiteguye kurwana n’uwo ari we wese wayitera harimo na Iran cyane ko ifite n’ubushobozi.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze gushora tiriyoni ebyiri z’amadolari mu bikoresho bya gisirikare. Ubu turi aba mbere bakomeye ku isi. Iran iramutse iteye icyitwa umutungo wa Amerika cyangwa undi munyamerika uwo ari we wese, tuzayoherereza bimwe mu bikoresho byacu byiza dufite nta gujijinganya.”

Ubu butumwa bwa Trump ntibwavuzweho rumwe n’Abanyamerika kuko bamwe bagiye bamusubiza ko batifuza intambara ya Amerka muri Iran. Umwe yagize ati « Twebwe Abanyamerika Ntidushaka intambara ya Amerika muri Iran.  Ntitwatakaje tiriyoni z’amadolari kugirango ibihumbi by’Abanyamerika batikirire mu bihugu by’uburasirazuba bwo hagati nka Iran, Iraq na Afghanistan.

Gen Qassem Soleimani wa Iran yishwe n’ingabo za Amerika zitegetswe na Perezida Trump tariki 3 Mutarama 2020

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger