AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Samia Suluhu yakoze impinduka muri Guverinoma ya Tanzania

Perezida wa Tanzania, madamu Samia Suluhu Hassan yakoze impinduka muri Guverinoma, ashyiraho Abaminisitiri bane bashya n’Intumwa Nkuru ya Leta.

Muri izi mpinduka zakozwe ku wa 12 Kanama 2021, Dr Stergomena Tax yagizwe Minisitiri w’Ingabo asimbura Elias Kwandikwa witabye Imana ku wa 2 Kanama 2021.

Undi washyizwe mu mwanya ni January Makamba wagizwe Minisitiri w’Ingufu asimbuye Dr Medard Kalemani.

Perezida Samia Suluhu yagize kandi Prof Makame Mbarawa Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi asimbuye Prof Makame Mbarawa, ni mu gihe Dr Ashatu Kijaji yagizwe Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru asimbuye Dr Faustine Ndugulile.

Indi nkuru

Ibyihariye ku bagore barinda umutekano wa Perezida wa Tanzania Mama Samia Suluhu wasuye u Rwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger