AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahangaPolitiki

Perezida Salva Kiir yavuze ko abashaka kumuhirika ku butegetsi ku ngufu bazahura n’akaga

Kuri uyu wa Gatatu Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir yihangangirije umuntu uwo ari we wese utekereza ko yamukura ku butegetsi akoresheje ingufu.

Yavuze ko ubitekereza wese agomba kubyirinda kuko uzabigerageza wese azabona ishyano. Yakomeje avuga ko kumuhirika ku butegetsi atari ibintu byoroshye.

Yatangaje ibi nyuma y’uko mu minsi ishize iminsi hari  itsinda ryiyise Red Card Movement (ikarita itukura) ryatangije ubukangurambaga kuri Twitter busaba ko Salva Kiir ava ku butegetsi.

Ubwo bukangurambaga bwiswe babwise #KiirMustGo (Kiir agomba kugenda) n’ubundi bise #SouthSudanUprising (Sudani y’Epfo yigaragambye).

Bivugwa ko abayobozi b’uyu mutwe ari abanya Sudani y’Epfo baba mu mahanga.

Hakomeje kuvugwa ko igitekerezo cyo kwirukana Salva Kiir ku butegetsi cyafashwe hagendeye ku biherutse kuba muri Sudan y’indi ubwo abaturage baherutse kwirukana uwari Perezida w’iki gihugu Omar al-Bashir

Perezida Kirr ejo hashize yabwiye abanyamakuru ati: “Gushaka gukuraho ubuyobozi bw’abaturage ni ukwikoraho. Abazabigerageza tuzahangana na bo bikomeye cyane.”

Avuga ko uwashaka ko ubuyobozi buvaho yabikora binyuze mu matora akurikije amahame ya Demokarasi.

Guhera mu mpera z’icyumweru gishize, umutekano warakajijwe mu mihanda ya Juba n’ahandi hafite icyo hasobanuye mu buzima bwa Sudan y’Epfo.

Bivugwa ko umwe mu bashaka ko Kiir ava ku butegetsi ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu yitwa Keluel Agok uba mu gihugu cya Uganda.

Aherutse kwandika kuri Facebook ati: “Niba mushaka ko umuco wo kudahana ucika iwacu muzazindukire mu mihanda taliki 16 Gicurasi, 2019 twamagane ibibera Juba dusabe ko ubutabera, ubwigenge n’ubumwe bigaruka muri Sudan y’Epfo.”

Guhera muri 2013 Sudan y’Epfo ntirabona amahoro arambye kubera intambara yavutse hagati ya Perezida Kiir n’uwahoze ari Visi Perezida we, Dr Riek Machar ubwo Machar yashakaga guhirika Kiir.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger