AmakuruPolitiki

Perezida Salva Kiir wa Sudani y’epfo yatanze imbabazi rusange ku nyeshyamba za murwanyaga

Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo yatanze imbabazi rusange ku nyeshyamba zirimo n’uwo bahanganye Riek Machar.Izi mbabazi rusange zitanzwe hashize iminsi leta n’imitwe y’inyeshyamba bashyize umukono ku masezerano yo gusaranganya ubutegetsi.

Uyu muhango wabereye mu murwa mukuru wa Sudani, i Khartoum aya ni amasezerano agamije kurangiza intambara imaze imyaka itanu, yahitanye ababarirwa mu bihumbi icum ikanangiza ababarirwa muri za miliyoni.

Itegeko-teka rya perezida Kiir , ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu, rivuga ko uyu mukuru w’igihugu kivutse vuba kumugabane wa Afurika yahaye imbabazi rusange “umuyobozi w’ishyaka SPLM-IO, Dr Riek Machar Teny.”

Muri iri tangazo na none BBC ivugako n’indi mitwe y’inyeshyamba idafite ubuyobozi buzwi yatangije intambara yo kurwanya Repubulika ya Sudani y’epfo guhera mu mwaka wa 2013 kugeza ubu nayo ihawe imbabazi.

Salva Kiir na Riek Machar bemeye gusangira ubutegetsi

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger