AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Putin yatunguye Perezida Kagame amwifuriza isabukuru nziza bari mu nama (+Video)

Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2019 , ubwo Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin yagezaga ijambo ku bakuru b’ibihugu n’abahagarariye za Guverinoma by’afurika, yafashe umwanya yifuriza isabukuru nziza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wujuje imyaka 62.

Perezida Kagame ari mu burusiya aho we n’abandi bakuru bibihugu by’Afurika bitabiriye inama y’iminsi ibiri y’Uburusiya na Afurika, ni inama yatangiye kuri uyu wa 23 Ukwkira ikazasozwa ku wa 24 Ukwakira.

Perezida Putin ubwo yagezaga ijambo ku bakuri b’ibihugu by’Afurika  ageze hagati yagize ati

“Hagati aho reka mfate uyu mwanya nshimire Umuyobozi w’Umuryango w’afurika y’Uburasirazuba (EAC), Perezida w’u Rwanda , Paul Kagame , kuri uyu munsi w’isabukuru ye y’amavuko, mwifurije ibyiza gusa.  Ari kwizihiza isabukuru ye y’amavuko hano mu mbuga yacu , mu mbuga y’inshuti ,turizihiza isabukuru ye y’amavuko hano.  “

Iyi nama  yahuje Afurika n’Burusiya iri kubera mu mujyi wa Sochi mu Burusiya, yanitabiriwe n’abayobozi b’imiryango n’amashyirahamwe yo mu turere. Iribanda ku mubano w’ibihugu bya Afurika n’u Burusiya muri iki gihe ndetse no kwagura ubutwererane muri politiki, ubukungu, tekiniki n’umuco.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifitanye umubano ukomeye n’u Burusiya.
Inama y’Abaminisitiri iherutse kwemeza Iteka rya Perezida ryemera kwemeza burundu amasezerano yakorewe i Moscow ku wa 5 Ukuboza 2018, hagati ya Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda na Guverinoma y’u Burusiya, ku bufatanye mu rwego rw’ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri mu buryo bugamije amahoro. Iri koranabuhanga rikazakoreshwa mu buhinzi, ingufu no kurengera ibidukikije.

Muri Kamena umwaka ushize wa 2018, Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya mu biro bye i Kremlin yakiriye Perezida Paul Kagame w’u Rwanda baganira ku mubano n’imikoranire y’ibihugu byombi.

Perezida Putin asuhuza Perezida Kagame n’abandi bbanyacyubahiro bitabiriye iyi nama

https://www.instagram.com/p/B3-P6IZhHEv/

Twitter
WhatsApp
FbMessenger