AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Putin yasabye ababishinzwe kwita ku muziki wa rap

Umukuru w’igihugu cy’Uburusiya Vladimir Putin yasabye leta kugenzura icurarangwa ry’umuziki wa rap aho kuwuhagarika burundu , ibi bije nyuma yaho ibitaramo byinshi by’uwo muziki byateguwe muri kiriya gihugu biburijwemo ntibibe.

Perezida Putin avuga ko amategeko yariyashyizweho muguhangana n’umuziki urimbwe mu buryo bwa rap ntacyo yagezeho, kubera iyo mpamvu leta isabwa gukora ibishoboka byose ku kugenzura uyu muziki.

Vladimir Putin avuga ko minisiteri y’umuco igomba gushaka uburyo bwiza bwo kugenzura ibitaramo bya rap bya buri mwaka.

Ibi bije nyuma yaho umwe mubahanzi  babaraperi bo mu Burusiya witwa,Husky ahagarikiwe ibitaramo bye  yari yamaze gutegura mu mpera z’uyu mwaka.

Mu kwezi ku kukuboza kugitangira  uyu muhanzi yahagarikiwe igitaramo cye cyari kubera ahitwa Krasnodar, icyo gihe cyahagaritswe bivugwa ko uyu muraperi  ari “Intagondwa”

Umucuraranzi uzwi ubusanzwe witwa Dmitry Kuznetsov, nabwo yafunzwe iminsi 12, azira kuba yari ari kuririmbira abakunzi b’ibihangano bye ahagaze hejuru y’imodoka.

Ibitaramo byinshi bya rap byarahagaritswe byagombaga kuba mu minsi ishize . Gusa Putin ubwo yaganiraga na Minisiteri y’umuco yababwiye ko iki kibazo ari icyo kwitondera cyane.

Yagize ati: “Ariko icyo nemera nuko bigoye guhagarika izo ndirimbo za rap, ahubwo umuntu yareba uko iki kibazo gikurikiranwa. ”

Umukuru w’igihugu avuga ko atewe impungenge z’urubyiruko rukomeje kwishora mubiyobya bwenge,ubusambanyi n’ibindi aha nini biva muri bene izi ndirimbo.

Agira ati: “Rap hamwe n’indi miziki  y’iki gihe  bishingiye ku bintu ubusambanyi, ibiyobyabwenge n’ibindi .”

Vladimir Putin yavuze kandi ko atewe impungenge n’imvugo mbi ikoreshwa mu muziki wa rap, gusa ngo ibyiki kibazo yabiganiyeho n’kana gashinzwe kubungabunga ururimi .

Leta y’Uburusiya isanzwe idafitaniye umubano mwiza n’abaririmbyi, dore ko no mugihe cy’intambara y’abasiviet umuziki wa pop na rock ntiwafatwaga neza, ndetse abarusiya bageragezaga kuwigana barafatwaga bakagirirwa nabi.

Umwe mubaraperi bo mu Burusiya witwa Husky P
Umuraperi Husky wari ufunzwe yashimishijwe n’ubutumwa ba Perezida Vladimir Putin
Twitter
WhatsApp
FbMessenger