AmakuruPolitiki

Perezida Pierre Nkuriziza ntiyitabiriye inama ya EAC

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza yongeye kwanga kwitabira inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba igomba kubera Arusha muri Tanzania kuri uyu wa Gatanu.

Perezida Nkurunziza yanze kwitabira iyi nama yabaye taliki ya 1 Gashyantare 2019, yoherezayo Visi Perezida wa Mbere, Gaston Sindimwo.

Inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango wa EAC yagombaga kuba mu mwaka ushize ariko isubikwa kabiri bitewe no kutitabirwa n’u Burundi.

Amategeko ya EAC akaba avuga ko inama y’abakuru b’ibihugu idashobora guterana abahagarariye ibihugu byose bigize umuryango badahari.

Icyo gihe u Burundi bwasobanuye ko butitabiriye iyi nama kuko yateguwe mu bihe igihugu cyari mu bikorwa byo kwibuka intwari z’igihugu zirimo Igikomangoma Louis Rwagasore na Melchior Ndadaye.

Ikinyamakuru Chimpreports kiravuga ko cyamenye ko Visi Perezida w’u Burundi, Gaston Sindimwo ari we uzitabira iyi nama izaba iyobowe na Perezida Yoweri Museveni ahagarariye u Burundi.

Abandi bitezwe muri iyi nama barimo Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania.

Iyi nama ibaye mu gihe hari haherutse gutangazwa ko izibanda ku bibazo by’u Burundi n’u Rwanda ariko bihakanwa n’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe wavuze ko muri gahunda y’iyi nama iki kibazo kitarimo.

Perezida w’Uburundi yongeye kwanga kwitabira inama ya EAC
Twitter
WhatsApp
FbMessenger